Musanze: Imibiri y’abazize Jenoside imaze imyaka 24 ishyinguye mu mashitingi

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 23 Ukwakira 2018 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Abadepite babajije Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), impamvu hari imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside iri mu Murenge wa Muhoza, ikaba imaze imyaka 24 itashyingurwa mu cyubahiro.

Bavuga ko umwaka ushize basabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, CNLG n’Akarere ka Musanze, gukora ibishoboka byose imibiri iri mu mva zitandukanye muri uyu murenge igashyingurwa mu cyubahiro mu gihe kitarenze amezi atandatu, gusa iki gihe cyarangiye bidakozwe.

Ubwo Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi yagezwagaho Raporo y’ibikorwa bya CNLG, by’umwaka wa 2017/2018, Abadepite bagarutse kuri iki kibazo.

Depite Mukandera Iphigenie yagize ati ‘‘Umwanzuro wasabaga Minaloc gukurikirana ko Akarere ka Musanze kashyingura byihutirwa imibiri y’abazize jenoside iri mu mva zo mu Murenge wa Muhoza. Uko kizweho n’uburyo byasabaga ko cyashyirwa mu bikorwa, nabonye baragiye ku kindi kibazo cyo kureba ahashyirwa urwibutso rwo ku rwego rw’Akarere.’’

Depite Manirarora Annoncée nawe ati ‘‘Izi mva ziri mu Murenge wa Muhoza ni ikibazo kije hano mu nteko ku nshuro ya gatatu. Urebye ahantu bashyinguye nyuma y’imyaka bakagombye kwimuka kuko baracyashyinguye mu mashitingi ahantu hareka amazi, iyi mibiri yari ikwiye kwimurwa igashyingurwa mu cyubahiro kibakwiye.’’

CNLG ivuga ko ikibazo gihari ari ba nyiri abantu badashaka ko iyo mibiri yimurwa ngo ijye gushyingurwa mu rwibutso rwa Jenoside rwa Busogo.

Dr Emmanuel Havugimana, ukuriye inama y’abakomiseri muri CNLG, yagize ati ‘‘Ikibazo gihari ni bene abantu bahashyinguye, ntibashaka ko bajya i Busogo kubera ko ari kure, bashaka ko baguma hafi yabo”.

Akomeza avuga ko akarere kacyiganira nabo ariko ari ibintu bitoroshye kuko badashaka ko abantu babo bajyanwa i Busogo.

Aba badepite kandi bifuje ko ikibuga cy’umupira cya Diyosezi ya Nyundo cyiciweho abatutsi cyashyirwa ku rwibutso Nyundo.

Dr Havugimana yavuze ko ku kibazo cyo ku Nyundo nta yindi nzira byacamo hatabanje kubaho guhinduranya ubutaka bwari bwanditse kuri Diyosezi ya Nyundo, bukajya mu maboko y’Akarere ka Rubavu kugira ngo imirimo yahakorerwaga yindi itajyanye no kwibuka ihagarare.

Urwibutso rwa Muhoza rushyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza