Musanze: Ibitaro bishya bya Ruhengeri bigiye gutwara miliyari zisaga 11 Frw

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 22 Gicurasi 2019 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Mu ruzinduko aheruka kugirira mu Karere ka Musanze mu ntangiriro z’uku kwezi, Perezida Paul Kagame yemereye abatuye aka karere ko ibitaro bya Ruhengeri bigiye kuvugururwa bikajyana n’igihe, aho byitezwe ko bizatwara miliyari 11 Frw.

Ni igisubizo ku batuye aka karere n’abandi bagana ibitaro bya Ruhengeri biherereye mu mujyi wa Musanze rwagati, kuko bitari bikijyanye n’igihe urebye na serivisi zihatangirwa.

Gasirabo Vedaste wivuriza kuri ibi bitaro yagize ati “Usanga aho abarwayi bacu baryama hatameze neza, ndetse bakaba benshi mu cyumba barimo bacurana umwuka, ikindi gikomeye ni uko abarwaza barara hanze bicwa n’imbeho imvura yagwa bakanyagirwa, ariko havuguruwe hakubakwa neza ubwisanzure bwaboneka n’abarwaza bakabona aho baryama, byaba byiza.”

Ingabire Philomène we yavuze ko ahatangirwa serivisi z’ibitaro hatatanye cyane, ku buryo kuhazenguruka ubisoza wananiwe.

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Ruhengeri Dr. Muhire Phirbert nawe avuga ko kuba bavuga ko ibitaro bishaje aribyo, ariko igisubizo cyo kubyubaka neza cyabonetse.

Ati “Kuba ibitaro bishaje binubatse mu buryo butajyanye n’igihe na serivise twakagombye kuba dutanga ni byo, hagiye hifuzwa kenshi kubivugurura ariko bigakomwa mu nkokora n’ubukungu bw’igihugu aho ingengo y’imari yo kubyubaka itari yabonetse.”

“Ikindi umurwayi kuva aho yivuriza kugera aho azabonera imiti akora urugendo runini, bikadindiza serivisi bikanasaba abaganga benshi, ariko nibimara kubakwa neza buri serivise izagira aho ikorera hazwi, na serivisi zizanozwa, igisubizo cy’ibi byose cyarabonetse kuko mu myaka itatu iri imbere hatagize igihinduka ibi bitaro bizaba byuzuye kandi n’igishushanyo mbonera cyararangije gukorwa.”

Ibitaro bya Ruhengeri byakira abarwayi basaga 200 ku munsi, byubatswe mu mwaka wa 1939.

Bitanga serivisi zirimo kuvura amenyo , igororangingo, gufasha ababyeyi kubyara, indwara zo mu mubiri , indwara z’abana , kubaga amagufwa , indwara z’amaso n’ibindi.

Ibitaro bya Ruhengeri bigiye kuvugururwa
Umuyobozi w'ibitaro bya Ruhengeri Dr Muhire Philbert avuga ko mu myaka itatu ibitaro bishya bizaba byuzuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza