Ni imurika ryatangijwe tariki ya 10 Gashyantare 2025. Amateka amurikirwamo ni ayahurijwe hamwe akuwe mu nyandiko z’abashakashatsi bo mu bihugu nk’u Bufaransa, u Bubiligi, u Bwongereza na Afurika y’Epfo bafatanyije n’Abanyarwanda. Ayo mateka akubiye muri izo nyandiko ari mu Kinyarwanda, Igifararansa n’Icyongereza.
Iryo murikamateka rigaruka by’umwihariko ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa ndetse rikanagaragaza intambwe u Rwanda rwateye nyuma yo kuyihagarika.
Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, yavuze ko bifuza ko ayo mateka ari kumurikwa amenyekana no mu bindi bice bitandukanye by’Isi kugira ngo ukuri kurusheho kumenyekana.
Ati “Tuzakomereza no mu Kigo cy’Umuco cy’Abafararansa ariko tuzanakomeze kureba ahandi ku Isi iri murikamateka rishobora kugenda ribera ndetse n’ahandi hirya no hino mu gihugu.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye urubyiruko kwitabira iryo murikamateka kuko ari bo bafite byinshi bagomba kumenya ku mateka, bityo bikazabafasha guhangana n’abayagoreka.
Ati “Ni umwanya mwiza wo kugira ngo abatuye Intara y’Amajyaruguru by’umwihariko urubyiruko bamenye amateka. Bibafasha kandi no guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’abagihakana ko uwo mugambi wateguwe igihe kirekire. Harimo inyandiko [z’amateka] nk’iza ba burugumesitiri bo hambere mu myaka ya 1980 n’izindi, turasaba urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze kuryitabira.”
Urubyiruko rutandukanye rwitabiriye iryo murikamateka rwabwiye RBA ko amateka rwahamenyeye ari intambwe ikomeye ruteye mu gusobanukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi kurushaho.
Umwe yagize ati “Hari nk’inyandiko twabonye tutari tuzi, zigaragaza ko kera umuntu yajyaga kwimukira mu yindi perefegitura bikamusaba kubanza kwerekana inyandiko igaragaza ubwoko bwe kugira ngo yemererwe gutura.”
Imurikamateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryatangirijwe i Paris mu Bufaransa muri Gicurasi 2024.
Mu Rwanda, rihabereye ku nshuro ya gatatu nyuma y’iryabereye ku cyicaro cy’Umuryango IBUKA no muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!