Iki gikorwa cyateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS, cyabaye kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2020. Kiri muri gahunda itegura isabukuru y’imyaka 10 uru rwego rumaze rushyizweho, izaba ku wa 27 Ugushyingo 2020.
RCS ikomeje gukora ibikorwa bitandukanye muri gereza aho abayobozi bayo bifatanya n’abaturage bafite ubushobozi buke.
Bamwe mu bagejejweho aya matungo bashimira cyane RCS yabibutse ndetse banemeza ko biteguye kuzibyaza umusaruro zikabavana mu cyiciro barimo.
Hakizimana François wo mu Murenge wa Gataraga wahawe ingurube yagize ati “Turashima cyane RCS itwongereye ubushobozi ikaduha ingurube zo korora, Imana isubize aho bakuye, nari ndi mu cyiciro cya kabiri ariko kuva mbonye iri tungo mu myaka itatu nzaba navuye muri iki cyiciro njye mucyisumbuyeho. Ineza ngiriwe ngomba kuzayitura abandi nkaboroza.’’
Mukasine Donatille ufite umugabo ufunguwe vuba nyuma yo kurangiza igihano yari yarakatiwe cy’imyaka 25, avuga ko itungo yahawe yarifashe nk’urwibutso rukomeye, akaba agiye kwifatanya n’umugabo we kwikura mu bukene barihereyeho.
Yagize ati “Ngiye gufatanya n’umugabo wanjye kwita kuri iri tungo, kuko na we amaze igihe gito afunguwe, byanze bikunze mu mwaka umwe turaba tugeze ku rwego rushimishije ubuzima bwarahindutse, tuve mu cyiciro cya mbere tujye mu cya kabiri.’’
Umuyobozi Mukuru wa Gereza ya Musanze, CSP Camille Zuba, avuga ko ibi bikorwa byateguwe na RCS, muri gahunda yo kwitegura isabukuru y’imyaka 10.
Yagize ati “Gereza tugira abayobozi badukuriye ku Rwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa, kuri ubu rurimo kwitegura isabukuru y’imyaka 10 rumaze rushyizweho, ni yo mpamvu batekereje ko mu kwizihiza iki gikorwa twifatanya n’abaturage. Ubu twahaye amatungo abaturage ngo dufatanye mu byishimo. Gereza ya Musanze rero yifatanyije n’ubuyobozi mu kunganira abaturage bafite ubushobozi buke tubaha ingurube.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kamanzi Axelle, yashimiye RCS yabahaye inkunga yunganira abaturage mu kwiteza imbere.
Yasabye abahawe ingurube kuzifata neza umusaruro bakuyemo ukabafasha kwagura ibikorwa byabo ndetse anabibutsa ko mu gihe zagize ikibazo bagomba kwegera muganga w’amatungo ukorera ku murenge akabafasha.
Igikorwa cyo kwifatanya n’abaturage mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 RCS imaze, biteganyijwe ko Gereza zigera ku icyenda muri 13 ziri mu gihugu, zizaha abaturage bafite ubushobozi buke amatungo magufi azabafasha kwiteza imbere no kunganira imibereho yabo.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!