Musanze: Gaz yaturikiye mu nzu y’ubucuruzi hangirika ibifite agaciro ka miliyoni 11 Frw

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 16 Ugushyingo 2020 saa 03:20
Yasuwe :
0 0

Inzu y’ubucuruzi igizwe n’imiryango itanu, iherereye mu Murenge wa Musanze, Akagari ka Rwambogo, Umudugudu wa Gakoro, yaturikiyemo gaz ubwo bari bayicanye, ibicuruzwa byari muri iyo nzu bifatwa n’inkongi birakongoka, kugeza ubu hakaba habarurwa ko ibyahiye ibifite agaciro ka miliyoni 11 Frw.

Ni impanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa 15 Ugushyingo ahagana saa moya n’igice, ubwo umwe mu bacururiza mu muryango umwe w’iyi nzu yari avuye kugura gaz nshya arayicana, ihita iturika ibiri muri iyo nzu birashya bikongeza n’ibyo mu yindi miryango.

Inzego z’umutekano zahise zihagera n’imodoka izimya inkongi zibasha kuyihosha, gusa ibicuruzwa byinshi byari muri izi nzu byari byamaze gushya ku buryo nta kindi kintu byakoreshwa. Bivugwa ko kandi iyi nzu n’abayikoreragamo bose nta bwishingizi bari bagiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze iyi mpanuka yabereyemo, Dushime Jean, yavuze ko iyi nzu yahiriyemo ibintu byinshi ko ariko ku bw’amahirwe nta muntu n’umwe wayipfiriyemo.

Yagize ati " Yari inzu y’ubucuruzi ihuriweho n’abacuruzi batanu kuko nayo yari ifite imiryango itanu, umuryango umwe muri iyi ni wo wacaniwemo gaz iza gururika ibirimo bitangira gushya, umuriro ufata no mu yindi miryango yacururizwagamo ibicuruzwa bitandukanye, harimo mudasobwa, ibiribwa, ibinyobwa n’ibindi byose birashya birakongoka, ku bw’amahirwe nta muntu wahasize ubuzima, kuko gaz ikimara guturika hagashya bahise bakizwa n’amaguru bariruka."

"Yaba abari bafite ibicuruzwa muri izi nzu, yaba nyir’inzu bose nta n’umwe ufite ubwishingizi, urumva ko bafite igihombo gikomeye, icyo twagiraho inama abantu ni uko abafite ibikorwa bibyara inyungu bazajya babishyira mu bwishingizi, kugira ngo mu gihe bahuye n’impanuka nk’izi ibigo byabishingiye bibagoboke."

Iyi nkongi ikiba byari byatangiye guhwihwiswa ko ibyahiriyemo bifite agaciro ka miliyoni 15 Frw gusa mu igenzura ryakozwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musanze yemeje ko basanze bifite agaciro ka miliyoni 11 Frw.

Iyi nzu y'ubucuruzi yahiriyemo ibifite agaciro ka miliyoni 11 Frw
Muri iyi nzu hahiriyemo ibintu bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .