00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze F.C yashyiriweho agahimbazamusyi kihariye nitsinda amakipe ane ya mbere

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis, Claude Bazatsinda
Kuya 17 August 2022 saa 12:53
Yasuwe :

Perezida wa Musanze F.C, Tuyishimire Placide, yabwiye abakinnyi bayo ko bazajya bakubirwa kabiri agahimbazamusyi, ku mikino bazatsindamo amakipe ane ya mbere akomeye mu gihugu.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022 nibwo Musanze F.C yamuritse abakinnyi izifashisha mu mwaka w’imikino wa 2022-2023.

Mu bakinnyi icyenda bashya Musanze FC yerekanye, batatu yabakuye muri Gicumbi FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri, batanu bavuye muri Rayons Sport, Espoir, Etincelles FC, Etoile de l’Est na Police FC. Umukinnyi umwe usigaye yavuye muri KCB yo muri Kenya.

Mu mihigo y’iyi kipe uhereye ku bakinnyi n’abayobozi, bemeza ko muri uyu mwaka ari ugukomeza gusigasira umwanya wa gatandatu babonye muri shampiyona ishize, no gukura amanota ku makipe akomeye mu Rwanda.

Tuyishimire yagize ati "Hari APR F.C, AS Kigali, Rayon Sports, Police F.C na Kiyovu Sports, ni zo kipe twemeye ko kuzitsindira iwazo bazajya babakubira kabiri agahimbazamusyi. Kunganyiriza na APR iwayo kimwe na ziriya zindi, bazajya babaha agahimbazamusyi gasanzwe."

Mu busanzwe, abakinnyi ba Musanze F.C bahabwa agahimbazamusyi ka 40,000 Frw ku mukino batsinze.

Tuyishimire yakomeje avuga ko mu gihe izi kipe banganyiriza i Musanze, bazajya bahabwa kimwe cya kabiri cy’agahimbazamusyi basanzwe bahabwa.

Impanvu hatarimo Mukura V.S kandi yarabarangije imbere mu mwaka ushize, ni uko batemera ko ibarusha. Ahubwo ngo niyongera kubatsinda bazaba bamutengushye.

Musanze FC izatangira shampiyona ku wa Gatanu tariki 19 Kanama 2022, isura APR FC kuri Stade ya Kigali, saa kumi n’ebyiri n’igice.

Tuyishime yakomeje ati "APR FC yo yararangiye, n’ikimenyimenyi mwarabibonye AS Kigali yarayitsinze, irayisubira ndetse irayongeza. Natwe twarayitsinze, tugomba kuyisubira ku wa Gatanu. Umukinnyi Imran wayitsinze aracyahari, namuhaye inka sinzi impamvu ataraza gukura ubwatsi. Nimwongere muyitsinde, inka zo zirahari kandi n’agahimbazamushyi kaziyongera."

Kapiteni w’Ikipe ya Musanze FC, Niyonshuti Gad, yashimye Imana yatumye mu mwaka ushize babona umwanya wa gatandatu. Yasabye abafana gukomeza kubaba hafi.

Umutoza w’Ikipe ya Musanze FC, Frank Ouna, na we asanga igihe kigeze ngo iyo kipe ikore ibirenze ibyo isanzwe ikora.

Ati "Mu buryo bwiza bw’ubushabitsi, uhora ukeneye kuzamura urwunguko, no mu mupira w’amaguru ni uko. Natwe turifuza kuzamura umusaruro kurusha uwo twatanze, no gushyira mu bikorwa inzozi zacu. Nituzamura urwego rw’abakinnyi n’urwego rw’imiyoborere, nta kabuza tuzitwara neza."

Musanze F.C igiye gutangira shampiyona yarasezereye abakinnyi 10.

Mu bashya bayinjiyemo harimo Umunya-Ghana, Peter Agbrevor wavuye muri Etoile de l’Est, Victor Omondi wavuye muri KCB yo muri Kenya, Uwiringiyimana Christophe wavuye muri Etincelles na Nsengiyumva Isaac wavuye muri Rayons Sports.

Abandi ni Nduwayo Valens wavuye muri Police FC, Ntijyinama Patrick muri Espoir, Manzi Aimable, Dufitumukiza Peter na Muhawenayo Gad bavuye muri Gicumbi FC.

Iyi kipe izakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 300 Frw ku mwaka. Akarere ka Musanze katanzemo miliyoni 200 Frw, izindi miliyoni 100 Frw zizaturuka mu bafatanyabikorwa n’imikino izakira.

Ubuyobozi bwa Musanze F.C bwijeje ikipe gukomeza kuyiba hafi
Umutoza wa Musanze FC yijeje ko iyi kipe izitwara neza muri uyu mwaka
Musanze F.C yongereye mu ikipe abakinnyi icyenda
Abakinnyi n'abatoza bose Musanze FC izifashisha muri uyu mwaka w'imikino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .