Musanze: Beza hafi ibiro 500 by’inyanya mu kwezi nyuma yo kwishyira hamwe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 21 Nyakanga 2020 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Abagore batanu bo mu Kagari ka Buramira mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, bishyize hamwe bahinga inyanya muri ’green house’ basaruramo ibiro 500 mu gihe cy’ukwezi, ibi bikaba byaratumye biteza imbere bo n’imiryango yabo.

Ni ubuhinzi bukorerwa kuri metero icumi kuri 30 hakabamo ibiti 700, nibura buri giti gisarurwaho inyanya ibiro biri hagati ya bitanu n’icumi mu gihe cy’amezi atatu. Ni inyanya zikundwa n’abantu benshi kuko ziba zikomeye kandi zihiye neza bitewe nuko aho zihingwa hasakaye ku buryo zidapfa kwicwa n’izuba.

Aba bagore bibumbiye muri koperative bise Kimonyi Women Development Group Abiyemeje umurimo, ikaba igizwe n’abagore batanu bahuje imbaraga harimo uwigisha mu mashuri abanza n’abandi bacuruzaga agataro ndetse n’undi wari umushomeri, aba bagore bahuje imbaraga batangira guhinga inyanya kugeza ubwo zitangiye kubaha umusaruro.

Umuyobozi w’iyi koperative, Mukantabashwa Jeanne d’Arc avuga ko batangira uyu mushinga bamwe muri bo bajyaga batisha imirima bagahinga ariko umusaruro ukaba muke, nyuma ngo babonye Green house y’Akarere ipfa ubusa niko kujya kuyisaba barayemererwa batangira kuyihingamo gutyo.

Ati “ Twegereye umukozi ushinzwe ubuhinzi ku Murenge atwemerera kubidufashamo kuko twe ntabwo twari tubifitemo uburambe, twaje kwaka inguzanyo ya miliyoni enye tubona n’inkunga ya PRICE. Nyuma twashyizeho umukozi araduhugura twiyemeza kubigira ibyacu ku buryo tumaze gusarura ibiro hafi 500 by’inyanya mu gihe hafi cy’ukwezi.”

Yakomeje avuga ko babanje guhinga hanze ariko inyanya zo hanze ngo zarapfaga cyane ati “ Tuvuge niba duhinze nka hegitari twakuragamo nk’ibiro 50 cyangwa 100 izindi zigapfa none ubu tumaze gusarura ibiro 490 n’ukwezi kutaragera kandi tuzasarura amezi atatu.”

Mu ngo zabo hatangiye kugaragara impinduka

Mukantabashwa avuga ko nyuma yuko batangiye kujya basarura ibiro birenga 100 by’inyanya buri cyumweru ngo mu ngo zabo hatangiye kugaragara impinduka.

Ati “ Iterambere ryanjye mu rugo rirahari, niba twinjiza amafaranga buri cyumweru ni ishema, iyo ubonye umugabo yinjiza nawe ukinjiza ni ishema rikomeye cyane, ntabwo tukiri ba bagore bo gusabiriza ngo dusabe umunyu, amasabune, ubu turi ba bagore barangajwe no gukomeza kwiteza imbere.”

Uwizeye Eugenie ufite imyaka 48 wari usanzwe ari umushomeri nyuma yaho akazi ke karangiye, we avuga ko umugabo we yatangiye kwishima kuko nibura hari ibibazo by’urugo amufasha gukemura.

Ati “Uko twari tubayeho nta mafaranga twinjizaga, nategerezaga ko umugabo ahahira urugo, akambika abana ndetse akanatanga amafaranga y’ishuri ariko ubu ubwo twatangiye gusarura nanjye ngira icyo mfasha umuryango, iwanjye hari ibyishimo, umutware wanjye nibura nawe afite icyizere ko amashuri natangira nzamwunganira ku kwishyura amafaranga y’ishuri y’abana.”

Coronavirus yatumye isoko ryabo ryangirika

Mukantabashwa avuga ko Coronavirus yatumye isoko ry’umusaruro wabo ryangirika bitewe n’uko inyanya bahinga muri green house zikundwa n’amahoteli ariko kubera kutagira abakiriya benshi muri iki gihe nabo batagitwara inyanya nyinshi.

Ati “Ikibazo cy’isoko kubera Covid-19, ubundi twakagombye kuzigemura mu mahoteli ahandi ibiciro biba biri hasi ugereranyije n’izindi, amahoteli rero ntabwo agikora neza ari nayo mpamvu byatugizeho ingaruka ry’umusaruro ubura abaguzi cyangwa tukawugurisha make.”

Kuri ubu iyi koperative y’aba bagore ifite intego zo kwagura ubuso bahingaho no kugura ubutaka bwabo bwite kuko ubwo bahingaho babutijwe n’Akarere mu gihe cy’imyaka itanu.

Uwizeye Eugenie we yavuze ko kuri ubu azajya afasha umugabo we kwishyurira abana amashuri abikesha guhinga inyanya
Mukantabashwa Jeanne d'Arc avuga ko kuri ubu akanyamuneza kiyongereye mu miryango yabo nyuma yaho na bo binjiza amafaranga mu rugo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .