Musanze: Basanga ubutabera bwunga bushyizwemo imbaraga bwagabanya ubucucike mu magereza

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 16 Mutarama 2020 saa 04:09
Yasuwe :
0 0

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda (RCS), igaragaza ko umubare w’abagororwa urimo kwiyongera cyane, aho kuva muri Nzeri kugeza mu Ugushyingo 2019, wiyongereho 1313.

RCS ivuga ko ikorwa ry’ibyaha ari ryo nyirabayazana w’ubucucike buvugwa muri za gereza. Urubyiruko ruri ku isonga mu binjira muri gereza bakurikiranyweho ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge n’ubujura.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, basanga gushyira imbaraga mu butabera bwunga imiryango, byagabanya umubare w’abafungwa n’amakimbirane mu miryango aterwa n’uko hari uwo mu muryango runaka wafungishijwe n’uwo mu wundi.

Mu kiganiro aba baturage bagiranye na IGIHE, bavuze ko ubutabera bwunga imiryango bwanatuma amafaranga yakoreshwaga mu kugaburira abagororwa yagabanyuka ndetse n’ayifashishwa mu kwagura za gereza agakora ibindi.

Bihoyiki Jean Pierre wo mu Murenge wa Muhoza, avuga ko nk’abaturage iyo bumvise ko muri za gereza harimo ubucucike bibababaza cyane, agasanga himakajwe ubutabera bwunga byajya bikemura ibibazo bituma benshi bafungwa.

Ati “Uwibye igitoki agafungwa, kwambura, hari n’uwibye ipasi baramufunga, nk’ibi byaha bigiye bikemurirwa mu miryango hakabaho kunga abahemukiranye, aya mafaranga yakoreshwaga mu kwagura amagereza kubera ubucucike, yakoreshwa mu kwagura ibyumba by’amashuri hagakemurwa ikibazo cy’ubucucike mu mashuri.”

Nyiraneza Speciose nawe avuga ko ubutabera bwunga imiryango bwanagabanya amakimbirane yo mu miryango.

Ati "Iyo habayeho kutumvikana hagati y’abagiranye ikibazo bikaba ngombwa ko hagira ufungwa, amakimbirane n’urwangano biba bivutse, cyangwa mu miryango umwe yafungwa hakaba ubwo abana bandagaye, nyamara bagiye bakemurira ibibazo mu miryango bakunga abahanganye, amahoro akaboneka kuko haba habonetse ubwiyunge".

Kugeza ubu imfungwa n’abagororwa bari mu gihugu hose barenga ibihumbi 72.

Umukozi w’umuryango Ihorere munyarwanda ushinzwe gusobanurira abaturage uburenganzira bwabo ku by’amategeko, Mugisha Jules, avuga ko mu byo bitaho cyane ari ukwigisha binyuze mu mahugurwa atandukanye batanga.

Hari kandi kwibanda ku butabera bwunga no gukorera ubuvugizi abaturage ku buryo buboneye, hagamijwe kubafasha kubona ubutabera bunoze bwunga imiryango.

Umukozi wa Minisitiri y’ubutabera uhagarariye MAJ mu Karere ka Musanze, Umuhoza Ange Mireille, nawe avuga ko mu nshingano bafite harimo gufasha abaturage kwikemurira ibibazo byabo batagombye gusirangira mu nkiko.

Ati "Ubundi mu nshingano za MAJ habamo kunga imiryango, ndetse na Leta ishyize ingufu mu gufasha abaturage kwikemurira ibibazo batagombye gusirangira mu nkiko, ugasanga bahatakarije amafaranga menshi bagombaga kwizigamira akazakoreshwa mu bindi bikorwa bibateza imbere".

U Rwanda rushyize imbere uburyo bw’ubuhuzabwunzi aho Abanyarwanda bakwiye kwishakamo imbaraga zikemura ibibazo bafitanye kuko aribyo bitanga umwanya wo gukora ibifitiye Abanyarwanda akamaro.

Minisitiri Johnston Busingye yigeze kuvuga ko ibibazo byinshi bikemukira mu bunzi bitaragera mu nkiko kandi ariwo muco ukwiye gushyigikirwa.

Ati “Abunzi bafite akamaro, ubuhuzabwunzi bwa Kinyarwanda bwagiye abantu bakibushaka, aho bwagarukiye bwari bukenewe. Ni byiza ko abantu bayoboka ubuhuzabwunzi. Ibibazo bitangwa ibirenga 70% birangirira mu bunzi, ku rwego rw’utugari n’imirenge.’’

Minisitiri Busingye yavuze ko hari uburyo bwinshi bwo gukemura amakimbirane, burimo ubunyuze mu mahoro cyangwa hakitabazwa inkiko.

Abaturage bavuga ko ubutabera bwunga bwagabanya ubucucike muri za gereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .