Muri aba hari abamaze imyaka igera kuri itandatu bakuwemo. Uku gukurwa kuri uru rutonde, batangaza ko byabagizeho ingaruka cyane cyane ku mibereho yabo.
Nyirabaziyaka Souzane w’imyaka 82, yafashe inkunga y’ingoboka inshuro eshatu, iza guhagarikwa.
Uyu mukecuru uvuga ko aba mu nzu y’intizanyo; abana n’umukobwa we uvuga ko ari indushyi, bose babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.
Ntibatekereza Speciose nawe ari mu bafataga iyi nkunga y’ingoboka, yayifashe inshuro imwe gusa ahita akurwa ku rutonde.
Ati “Njye bayampaye rimwe baravunga ngo sinzongera kuyafata; harimo n’abandi bakecuru nka batatu kandi turashaje. Ndibaza ni gute bayaha uwifite njyewe utagira epfo na ruguru bakayanyima?”
Uyu mukecuru uvuga ko aba mu nzu itameze neza yubakiwe n’abagiraneza bakayisiga itarangiye, asaba ko yasubizwa kuri aya mafaranga nibura akagira icyo ayikoraho.
Ati “Icyo nsaba ni uko bampa utwo dufaranga wenda nkazajya nyiyubakira gake gake.”
Abatuye aka kagari by’umwihariko mu mudugudu wa Kadahenda, bavuga ko kuba hari abaturage batabona serivisi zibagenerwa byose bipfira mu bayobozi bo hasi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimonyi, Mukasano Gaudance, yavuze ko abakuwe ku rutonde rw’abahabwa inkunga y’ingoboka byaturutse ku mabwiriza y’Ikigo gishinzwe gutera Inkunga ibikorwa by’Iterambere mu nzego z’Ibanze (LODA), ngo icyakora uyu murenge uguye gukora igenzura kugira ngo harebwe niba nta wakuwe ku rutonde kandi bitari bikwiriye.
Ati “Hari amabwiriza twahawe na LODA, niba urugo rurimo umukecuru ariko harimo abantu bashoboye gukora; bahabwa akazi mu nyungu za wa mubyeyi. Gusa mu murenge wacu nta gice cy’imirimo dufite. Tugiye gukora igenzura muri uku kwa gatandatu ubwo tuzaba dukora ibyiciro bishya.”
Gahunda ya VUP mu nkingi zayo zitandukanye yatangijwe na Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2008, hagamijwe kuzamura imibereho n’iterambere ry’abaturage bari mu bukene bukabije.
Yatangiye ifasha abaturage basaga 6850 mu mirenge 30 yari yatoranyijwe, kuri ubu ikaba igeze ku bantu basaga ibihumbi 110 mu mirenge yose y’Igihugu. Yatangiranye ingengo y’imari ya Miliyali 8 haje kuzamuka igera kuri Miliyari 67 mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022.
Abahabwaga inkunga y’ingoboka muri uyu murenge wa Kimonyi ni 167, kuri ubu hasigaye 149 aho abagera kuri 18 bakuwemo n’amabwiriza mashya .

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!