Musanze: Banze guheranwa n’imirimo y’urugo biyemeza no gushyigikira imibereho myiza y’abaturage

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 28 Ugushyingo 2020 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Abagore babarizwa muri Komite ya Njyanama y’Akarere ka Musanze biyeguriye ibikorwa bitandukanye birimo ubuvugizi ku baturage batishoboye, bemeza ko umugore atakiri uwo guheranwa n’inshingano z’urugo gusa, ahubwo agomba kubifatanya no kunganira igihugu no guteza imbere abagituye.

Ni umuhigo wongeye gushimangirwa ubwo abagore bubakiraga imiryango ibiri yabaga mu nzu n’ibikoni byendaga kuyigwaho no kubakira umuturage ikiraro cyo kororeramo inka yahawe muri gahunda ya Girinka.

Iyi miryango yanahawe ibiribwa n’imyambaro muri iki gikorwa cyakozwe muri gahunda yo kwimakaza isuku no guharanira ko umuturage agira imibereho myiza.

Ntamukiza Suzanne uri mu kigero cy’imyaka 80 y’amavuko wo mu Murenge wa Nkotsi, wabaga mu nzu yendaga kumugwaho akaba yubakiwe, avuga ko yafashijwe gutangira ubuzima bushya.

Yagize ati “Nari maze imyaka 20 mba muri iyi nzu ishaje cyane, nta mbaraga kandi mfite n’ubumuga nanibana, imvura yagwaga ngakurura ikibando nkareka amabase ahava, yakuzura nkayamena nkogera nkareka gutyo gutyo. Numvaga ubuzima bwanjye buzarangizwa no kugwirwa n’iyi nzu, none barayinyubakiye mbaye nkutangiye ubundi buzima, ndashimira ababikoze na Leta yacu yo gahoraho yatoje Abanyarwanda kwitangira abandi cyane aba bategarugori bacu.’’

Dusabimana Norbert wubakiwe ikiraro nyuma y’uko inka yahawe muri gahunda ya Girinka yari imaze imyaka isaga ibiri iba munsi y’igiti, yanejejwe n’igikorwa yakorewe.

Ati "Nari narabuze ubushobozi bwo kubakira iyi nka, maze imyaka 12 umugore yarantanye abana bato ntanishoboye. Nahugiraga mu byo gushaka icyo barya nabyo bingoye, nkabura amikoro yo kubakira iyi nka, yiberaga munsi y’igiti inyagirwa, yari ibayeho nabi pe! Ndashima aba babyeyi Imana yacishijemo ubutwari bakaba banyubakiye ikiraro ubu ndumva ntuje ku bw’iyi nka.’’

Uwayisenga Lucy uri muri Komite ya Njyanama mu Karere ba Musanze ukorera mu Murenge wa Nkotsi, avuga igikorwa bakoze kigamije kunganira abaturage mu mibereho myiza no gushimangira ko umugore ashoboye guha umusanzu igihugu cye, aho kumva ko ari uwo mu rugo gusa.

Yagize ati "Umujyanama ikintu ashinzwe bwa mbere ni ukuvuganira abaturage n’ubwitange, twarebye uburyo aba baturage batuye ahantu hasa nabi twumva ko hari icyo twakora ku bwabo. Ni yo mpamvu twifatanyije n’ubuyobozi muri iki gikorwa cy’ubwitange.’’

Yavuze ko abaturage babonye aho kuba, bahabwa imyambaro mu rwego rwo kwimakaza isuku.

Ati “Ni ugushimangira ko abagore bashoboye mu nzego zose, akitangira igihugu, akavuganira abaturage, akitinyuka aho kumva ko ari uwo guheranwa n’inshingano zo mu rugo.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, Hanyurwabake Théoneste, avuga ko gukorera hamwe ari kimwe mu byihutisha imihigo.

Yagize ati “Ubusanzwe aba ni abajyanama b’akarere ariko batorewe iwacu baje kwifatanya natwe muri iki gikorwa cyo kubakira abatishoboye, kugira ngo duhurize hamwe mu kwihutisha imihigo, ibi kandi ni ibintu byo kwishimirwa nk’uruhare rw’abagore rusigaye rugaragarira buri wese aho berekana ko bashoboye, yaba mu nzego za Leta no mu bindi bikorwa by’iterambere.’’

Muri iki gikorwa, hubatswe inzu ebyiri, ubwiherero n’ibikoni, hubakwa ikiraro cy’inka, hatangwa ibiribwa birimo kawunga, umuceri, amavuta yo kurya, imyambaro n’ibindi bikoresho by’isuku byagenewe imiryango itishoboye muri gahunda yo kunganira imibereho myiza y’abayigize.

Abagore bubakiye inzu imiryango itishoboye mu kugaragaza umusanzu wabo mu mibereho myiza y'abaturage
Umwe mu bakecuru bubakiwe inzu yakuwe mu yendaga kumugwaho
Uzayisenga Lucy ni umwe mu bagore bagize Njyanama y'Akarere ka Musanze wagize uruhare muri ibi bikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .