Musanze: Bane bagwiriwe n’ikirombe babiri bahita bapfa abandi barakomereka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 9 Ugushyingo 2019 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Abaturage bane bo mu Murenge wa Cyuve, mu Karere ka Musanze bagwiriwe n’ikirombe barimo gucukuramo umucanga babiri muri bo bahita bapfa.

Ahagana saa saba n’igice z’amanywa yo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo 2019, nibwo aba bantu uko ari bane bagwiriwe n’ikirombe cy’umucanga.

Abapfuye barimo uwitwa Twizerimana Jean w’imyaka 26 na Twizerimana Kabundi w’imyaka 30.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kamanzi Axelle, yabwiye IGIHE ko aba bantu bapfuye bakoraga mu kirombe cy’ikigo cyitwa Africa Ltd.

Yagize ati “Nibyo ikirombe cyagwiriye abantu bane babiri bahita bapfa abandi barakomereka, icyo kirombe bagikuramo umucanga ni icy’uwitwa Africa Jean Marie Vianney kiri mu Kagari ka Migeshi.”

Yakomeje avuga ko iki kirombe cyacukurwagamo mu buryo bwemewe n’amategeko anatangaza ko abakomeretse bahise bajyanwa mu Bitaro bya Ruhengeri.

Kamanzi yihanganisha imiryango yabuze ababo anaboneraho gushishikariza abakora mu birombe kwitwararika no gukorana ubushishozi cyane cyane muri iki gihe cy’imvura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza