00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Arenga miliyoni 600 Frw azashorwa mu kubaka ibiraro ahatwaraga ubuzima bw’abantu

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 24 November 2024 saa 08:39
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwatangiye kubaka ibiraro byiganjemo ibyo ku migezi ikura amazi mu birunga (Imyuzi) yajyaga itwara ubuzima bw’abantu biganjemo abanyeshuri, amatungo n’indi mitungo y’abaturage.

Ubwo hatahwaga ikiraro cyo ku Mwuzi uhuza, Umurenge wa Shingiro n’uwa Musanze mu Karere ka Musanze, wajyaga wuzura amazi mu gihe cy’imvura ababyeyi bagahagarika imitima kubera ko abana bawambukaga bakagwamo, Akarere ka Musanze kemeje ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hazubakwa ibiraro icyenda bizatwara miliyoni 625 Frw.

Uwo mwuzi wari uteye ababyeyi n’abanyeshuri impungenge zikomeye kuko wakundaga guteza impanuka nyinshi mu gihe cy’imvura bamwe bakahasiga ubuzima, ndetse no mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka hari umwana w’umunyeshuri waguyemo yitaba Imana.

Bamwe mu babyeyi baturiye uyu mwuzi bavuga ko babayeho igihe kinini bahangayitse, ngo ku buryo iyo imvura yagwaga bahangayika cyane kubera ko abana babo bajyaga bagwa muri uwo mwuzi ukabatwara.

Muhayimpundu Odette ni umwe muri bo, yagize ati "Iki kiraro kidukijije impanuka nyinshi twahuraga nazo, abana iyo bavaga ku ishuri amazi yabaye menshi bagerageza kuyambuka bakagwamo bamwe bagapfa, iyo watekerezaga ko imvura iguye umwana akiri ku ishuri twahangayikaga cyane ariko ubu turasubijwe."

Kamikamuntu Agnes nawe ati" Imvura iyo yagwaga ababyeyi twarahangayikaga cyane no kurya bikatunanira, twatatse kenshi ngo bahadushyirire ikiraro none barakiduhaye ubu tugiye kuryama dusinzire abana bajye ku ishuri bagaruke amahoro, kandi n’ubuhahirane bwasaga n’ubwahagaze bugiye gukorwa neza."

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Uwanyirigira Clarisse, nawe yemeza ko imiterere y’uyu mwuzi yari ibahangayikishije ariko ko batangiye gahunda yo kubaka ibiraro bizafasha abaturage mu gukomeza ibikorwa byabo n’imihahiranire.

Yagize ati "Nibyo koko iki kiraro hari byinshi kije kudufasha, hari abana benshi bagiraga impungenge zo kujya ku ishuri kubera uko hari hateye, ndetse hari n’umwana uherutse kukigwamo ubwo yavaga ku ishuri birangira yitabye Imana."

"Ubu noneho izo mpungenge twabwira ababyeyi ko zashira bakajyana abana ku ishuri na bamwe basibaga bakabasubizayo kuko bagiye kwiga batekanye, birongera umutekano n’ireme ry’uburezi kuri bo, ibi kandi bijyane n’ubuhahirane bugiye koroha."

Iki kiraro cyubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Musanze na Bridges to Prosperity, cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 62 Frw.

Biteganyijwe kandi ko muri iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka mu Karere ka Musanze hazubakwa ibiraro icyenda mu mirenge itanu, byose hamwe bizatwara ingengo y’imari ingana miliyoni 625 Frw.

Biteganyijwe ko hazubakwa ibiraro icyenda ku migezi ikura amazi mu birunga yari iteje umutekano muke
Abaturage bishimiye ibiraro biri kubakwa kuko byari bibangamiye umutekano wabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .