00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Amazi y’imvura idasanzwe yafunze umuhanda amasaha abiri

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 19 April 2025 saa 09:41
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imvura nyinshi yaguye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze yatumye amazi yuzura mu muhanda, ariko nyuma y’uko ihise wongera kuba nyabagendwa.

Imvura nyinshi yaguye mu Murenge wa Busogo no mu gice cya Nyabihu bihana imbibi ku wa 19 Mata 2025, hagati ya saa kumi n’imwe n’igice na saa Mbili z’ijoro.

Umuturage utuye mu isantere y’ubucuruzi ya Byangabo iherereye mu Murenge wa Busogo yabwiye IGIHE ko muri iki gice haguye imvura nyinshi masaha y’umugoroba ihita saa mbiri z’ijoro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP. Jean Bosco Mwiseneza yabwiye IGIHE ko iyi mvura yari nyinshi bituma amazi yuzura mu muhanda ariko aho ihitiye yagabanyutse abanyamaguru n’ibinyabiziga bikomeza kugenda.

Ati “Imvura yaguye yatumye amazi yuzura mu muhanda ari menshi ku gice cy’urugabaniro rw’uturere twa Musanze na Nyabihu. Yagabanyutse ku buryo ibice by’umuhanda byombi biri gukora n’imodoka ziri gutambuka nta nkomyi, ndetse n’abantu bari gutambuka.”

Yahamije ko aya mazi yari yuzuye mu muhanda atewe n’imvura nta kintu na kimwe yangije.

Imvura yaguye i Musanze yatumye umuhanda wuzura ariko Polisi y'u Rwanda yavuze ko ntacyo amazi yangije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .