00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Abofisiye muri Polisi bahuriye mu biganiro bavomamo ubumenyi bwo gukaza umutekano

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 17 Kamena 2021 saa 06:04
Yasuwe :
0 0

Abofisiye muri Polisi y’u Rwanda n’abo mu izindi nzego bahuriye mu Karere ka Musanze mu biganiro ngarukamwaka bigamije kwigira hamwe uburyo bunoze bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano bishobora kwibasira Umugabane wa Afurika.

Ibi biganiro byafunguwe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye kuri uyu wa 17 Kamena, mu Ishuri Rikuru rya Polisi.

Minisitiri Busingye yasabye ababyitabiriye gutekereza nk’urwego rufata ibyemezo ku bisubizo by’ibibazo bitera umutekano muke mu gihugu.

Yagize ati "Isi ihura n’ibibazo byinshi bitandukanye harimo amakimbirane ashingiye ku moko, intambara, ibyaha byambukiranya imipaka, ibyorezo, ibiza, gukoresha intwaro n’ibindi.”

“Byagaragaye ko kugira ngo ukemure ikibazo cy’umutekano mu buryo bunoze bisaba ko bihera mu bantu bashinzwe umutekano bafite ubuhanga n’ubumenyi ndetse bumva neza ibibazo by’umutekano mu gihugu, mu karere ndetse no ku isi."

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda, CP Christophe Bizimungu yavuze ko uyu ari umwanya wo kuganira ku ngingo zitandukanye hifashishijwe abahanga n’inararibonye mu masomo baba barahawe.

Yagize ati "Ibi biganiro biba bigamije kwagura ubumenyi burenze ku bwo baba barahawe mu ishuri.”

Ibi biganiro bihuje abantu 100 barimo 32 bari gukurikirana amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi biganjemo abapolisi bakuru n’abanyeshuri 22 baturutse mu Ishuri Rikuru ry’Amategeko ry’u Rwanda n’impuguke mu bumenyi butandukanye.

Ibiganiro byitabiriwe n'abofisiye muri Polisi y'u Rwanda n'abo mu zindi nzego
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye afungura ibiganiro
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda, CP Christophe Bizimungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .