Abahuguwe uko ari 28 bavuye mu bihugu birimo Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Somalia, Sudan na Uganda.
Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, Col (Rtd) Jill Rutaremara, yavuze ko igenamigambi ari ikintu cy’ingenzi cyane mu gufasha kugarura amahoro mu bice bitandukanye.
Yagize ati “Kunanirwa gutegura neza cyangwa gukora misiyo itateguwe neza, bishobora guteza ibyago bikomeye birimo no kubura ubuzima kw’inzirakarengane zirimo n’abashinzwe kubungabunga amahoro ubwabo. Bityo rero kugenzura neza aho abantu bagiye gukorera n’uburyo bazakoramo ni ibintu by’ingenzi cyane.”
Uwari uhagarariye EASF muri uyu muhango, Lt Col Jean Bosco Muhizi, yashimiye abasoje ayo mahugurwa abasaba kuzirikana ibyo bayigiyemo no kubishyira mu bikorwa, gusa abashishikariza gukomeza kwiyungura ubumenyi.
Ati “Ndashaka gutsindagira ko n’ubwo mwigiye byinshi muri aya mahugurwa, ntabwo bihagije, bityo rero ndabashishikariza gukomeza gushaka ubumenyi no gusubiramo munashyira mu bikorwa ibyo mwigiye hano, kugira ngo mutazabyibagirwa.”
Aya mahugurwa yari amaze ibyumweru bibiri abera mu Rwanda, yatewe inkunga mu buryo butandukanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi, u Bwongereza na Denmark.
East Africa Standby Force (ASF) ni umutwe ufite intego yo kubungabunga amahoro n’umutekano mu gace ka Afurika y’Iburasirazuba. Ni umwe mu mitwe itanu igize “Africa Standby Force” iri hirya no hino muri Afurika.
Iyi mitwe iba igizwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivili yashyizweho hagamije kwihutisha ibikorwa byo kugarura amahoro no kuyabungabunga mu bihugu bya Afurika.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!