Musanze: Abasirikare bakuru 26 basabwe kwitwararika mu kazi bazajyamo mu butumwa b’amahoro

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 5 Ugushyingo 2019 saa 05:38
Yasuwe :
0 0

Abasirikare bakuru 26, baturutse mu bihugu birindwi bya Afurika y’Iburasirazuba, basabwe kuzitwararika mu gihe bazaba bari mu butumwa bw’amahoro bitegura kujyamo hirya no hino ku isi.

Kuri uyu wa Kane nibwo hatangijwe amahugurwa azamara ibyumweru bitatu mu kigo cy’Igihugu cy’amahoro cya Nyakinama, giherereye mu Karere ka Musanze, aho aba basirikare bazahabwa amasomo atandukanye azabafsha kuzuza neza inshingano zabo mu gihe bazaba bari mu butumwa bw’amahoro

Maj Allan Musili Kevogo waturutse mu ngabo za Kenya kimwe na bagenzi be bitabiriye aya mahugurwa, avuga ko ari inyunganizi ku bumenyi bari basanganywe buzabafasha kuzuza neza inshingano zabo.

Ati “Aya mahugurwa tugiye kumaramo ibyumweru bitatu duhabwa amasomo atandukanye mu buryo tugomba kwitwara mu butumwa bw’amahoro, tureba uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa ahagaragaye imvururu z’intambara n’ibindi”.

Akomeza agira ati “Azarangira dufite ubumenyi buhagije buza bwiyongera kubwo twari dufite, tuzanasangizanya ubunararibonye mu kazi dukora kuko twaturutse mu bihugu bitandukanye”.

Uhagarariye aya mahugurwa Maj. Marcel Mbabazi, avuga ko amasomo yose bazahabwa azabafasha kwitwararika no gukora neza akazi kabo ko kugarura amahoro mu butumwa bazajyamo.

Yagize ati “Aya mahugurwa agenewe abasirikare b’abofisiye gusa, amasomo tuzabaha azabafasha gutunganya neza akazi kabo, haba mu gukora iperereza igihe habayeho imirwano ku bihugu byasinyanye amasezerano y’amahoro ntiyubahirizwe, bakareba niba uburenganzira bwa muntu butahungabanyijwe n’ibindi byose nibo bireba.”

“Aha rero tubasaba kwitwararika, aya masomo nicyo azabafasha mu gihe bazaba bagiye mu butumwa bwo kugarura amahoro ahabaye ibibazo by’intambara”

Maj. Gen. Charles Rudakubana wari uhagarariye umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zishinzwe gutabara aho rukomeye, yavuze ko aya mahugurwa yagombaga kubera muri Sudan ariko kubera ibibazo by’umutekano biriyo u Rwanda rugasabwa kuyakira.

Yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko azakorerwa mu baturage by’ukuri atari ugushaka ahantu ho kwifashisha mu nyigisho. Yasabye abayitabiriye kuyakurikira neza kugira ngo igihe bazoherezwa mu butumwa bw’amahoro bazagaragaze impinduka nziza.

Ati “Ndabasaba gukoresha imbaraga zanyu zose kugira ngo mubone ubumenyi bukenewe muzatange umusaruro nk’impuguke mu gihe muzaba mwoherejwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni na AU.”

Yakomeje agira ati “Ndabizi ko mufite ubumenyi n’ubunararibonye butandukanye, mubisangire, mwubake ubucuti muganire. Ubu bucuti buzatuma munaganira mukorane igihe muri mu butumwa bw’amahoro”.

Ni amahugurwa azamara ibyumweru bitatu yitabiriwe n’abasirikare bakuru baturutse mu bihugu birindwi ari byo; Comoros, Djibouti, Kenya, u Rwanda, Sudan, Uganda, na Somalia.

Maj. Gen. Charles Rudakubana yasabye abayitabiriye kuyakurikira neza kugira ngo igihe bazoherezwa mu butumwa bw’amahoro bazagaragaze impinduka nziza
Maj Allan Musili Kevogo waturutse mu ngabo za Kenya avuga ko ari inyunganizi ku bumenyi bari basanganywe buzabafasha kuzuza neza inshingano zabo
Abasirikare bakuru 26 basabwe kwitwararika mu kazi bazajyamo mu butumwa b’amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .