Musanze: Abasaga 2000 barishyuza miliyoni zirenga 140 Frw z’ibyangijwe hubakwa umuhanda

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 5 Ukuboza 2018 saa 11:33
Yasuwe :
0 0

Abaturage batuye mu mirenge ya Shingiro, Kinigi na Gataraga yo mu Karere ka Musanze, basaba kwishyurwa 145,952.288 Frw y’ibyabo byangijwe ubwo hakorwaga umuhanda Kinigi - Kabuhanga.

Uyu muhanda Kinigi- Kabuhanga watangiye gukorwa muri Mata 2018, abaturage bangirizwa imyaka itandukanye bizezwa ko bazishyurwa muri Kamena 2018, ariko ntibyakorwa.

Aba baturage bavuga ko imyaka yabo yangijwe ariko bamaze amezi umunani bizezwa guhabwa ingurane, barahebye. Ni ibintu bavuga ko byabateye ubukene mu miryango.

Uwitwa Ingabire Josephine yagize ati “Kuba twarahawe umuhanda kandi tuwukeneye nibyiza pe. Ariko hari ibyacu byangiritse barabibarura batwizeza ko tuzishyurwa, nari narahinze imbuto, imboga n’ibindi bambarira ibihumbi 300Frw.”

“Twasiragiye mu buyobozi batubwira ko bagiye kuyaduha ariko twarahebye, ubu amadeni yaragwiriye, mituweri ntayo natanze. Badufashe twishyurwe twivane mu bukene twatejwe no kuba ibyo twari dutezeho amaramuko byarangijwe.”

Sibomana Protais we yagize ati “Iki kibazo twakijyanye mu buyobozi kenshi, hari n’ubwo batubwiye ngo bagiye kuyashyira kuri konti zacu, nabwo tugiyeyo turayabura. Kuva muri Mata tuyategereje twarahebye.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze butangaza ko mu gihe gitoya abo baturage bazaba babonye amafaranga yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascene avuga ko gutinda kwishyura aba baturage byatewe n’uko bamwe muri bo bari bafite ibyangombwa bituzuye, abizeza ko muri uku kwezi bazayabona.

Yagize ati “Impamvu yatumye aba baturage batinda kwishyurwa harimo abari bafite ibyangombwa by’ubutaka bituzuye cyangwa bamwe bitarasohoka, twasabye ko byakosorwa vuba kandi tugiye kuvugana na RTDA ku buryo mu gihe gito gishoboka nko muri uku kwezi bazayabona.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko abo baturage bazizihiza iminsi mikuru barabonye amafaranga yabo.

Hari imyaka y'abaturage yangijwe hakorwa umuhanda Kinigi -Kabuhanga ariko ntibishyurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza