Musanze: Abarimu bagiye kumara imyaka ibiri badahabwa agahimbazamusyi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 Ugushyingo 2018 saa 04:06
Yasuwe :
0 0

Abarimu batandukanye bo mu Karere ka Musanze, bavuga ko batarahabwa agahimbazamusyi kabo ko kuva mu mwaka wa 2017 ndetse bakanasaba inzego zibishinzwe kubikurikirana.

Aba barimu bavuga ko batarabona agahimbazamusyi kabo mu gihe byari biteganyijwe ko bazakabona muri Nyakanga uyu mwaka.

Abaganiriye na Radiyo Rwanda bavuga ko batazi impamvu bo badahabwa agahimbazamusyi mu gihe abandi barimu bo mu tundi turere bo bamaze kuduhabwa.

Umwe yagize ati “Mu mpera za buri mwaka ubuyobozi butanga raporo bushingiye ku mihigo tuba twarahize abashinzwe imishahara mu karere bakabitanga ku rwego rw’Igihugu, rero twebwe ntabwo tuzi aho bipfira aho ariho.”

Undi mwarimu yagize ati “Birumvikana n’ikibazo dufite kiri rusange mu Karere umwaka wundi ugiye gushira tutarabona agahimbazamusyi, nta bisobanuro bindi twigeze duhabwa.”

Aba barimu banavuga ko batajya bazamurwa mu manota y’imihigo kuko ngo bagarukira kuri 79% ku buryo ibi ngo bituma bahabwa 3% y’agahimbazamusyi, mu gihe uwagize amanota 80% ahabwa agahimbazamusyi ka 5%.

Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe imishahara y’abarimu n’abaganga, Twihangane Patrick, avuga ko ibyangombwa byose babigejeje muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi nk’urwego ruhemba abakozi ba Leta.

Yagize ati “Byose ubu biri ku rwego rwa Minecofin, ku rwego rw’Akarere ibyo twasabwaga byose twamaze kubikora tukaba dutegereje ko ari yo yishyura ayo mafaranga kuko ari rwo rwego ruhemba abarimu rukanatanga ayo mafaranga.”

Yemeje ko bitarenze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ugushyingo 2018, abarimu bose bo mu Karere ka Musanze baba babonye agahimbazamusyi kabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza