Bavuga ko abo bana bagiye kumara imyaka ibiri bibana nyuma y’uko ababyeyi babo bafunzwe bazira ibyaha bitandukanye kuko nyina ubabyara afungiwe mu Igororero rya Musanze, na ho se we utarabitagaho uko bikwiye, agororerwa mu Kigo cy’inzererezi cya Kinigi.
Abo bana batuye mu Mudugudu wa Nyiramuko mu Kagari ka Cyivugiza mu Murenge wa Muko ho mu Karere ka Musanze, barerwa n’umukuru muri bo witwa Umuhoza Junior ubivanga no kujya kwiga kuko ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, musaza we ari mu wa kabiri, na ho umuto ni bwo atangiye mu mashuri y’inshuke.
Nyina ubabyara, Uwamahirwe Philomene, ugororerwa mu Igororero rya Musanze, yafashwe bivugwa ko yabikuje amafaranga y’undi muntu kuri telefoni ahamywa icyaha ndetse ahanishwa gufungwa imyaka ibiri, biteganyijwe ko izarangira muri Gicurasi 2025.
Se w’aba bana, Mugiraneza Elie, we ari mu kigo (Transit Center) cya Kinigi aho yafashwe akekwaho kwiba ibikoresho byo mu rugo birimo televiziyo n’ibindi, akaba amazemo amezi agera kuri atandatu.
Abo bana bitabwaho n’umugiraneza baturanye na we ubamenyera amafunguro iyo bavuye ku ishuri ubundi bagataha iwabo mu nzu ya bonyine.
Aho ni ho aba bana bahera basaba ko iki kibazo cyashakirwa igisubizo kugira ngo umutekano, ubuzima n’imibereho byabo bikomeze bimere neza.
Umuhoza Junior, yagize ati "Hari umuntu wadufashije uduha ibiryo, no ku ishuri hari ibikoresho ntari nabona kandi na ho tujyayo rimwe na rimwe. Ababyeyi banjye babafunze ubwo nigaga mu mwaka wa kabiri, twajyaga mu ngo zose aho tugeze bakatugaburira. Turifuza ko bajya badufasha tukiga kuko nta bene wacu dufite hafi hano."
Umwe mu baturanyi b’aba bana yavuze ko "Ni ikibazo gikomeye cyane kuko kubona abana bangana gutya bibana mu nzu, bakeneye kwitabwaho ngo bige, bagaburirwe, bagurirwe ibikoresho n’ubundi burere. Ariko urabona ko nk’abana bibana n’umutekano wabo uba uhangayikishije."
Twavugishije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Bisengimana Janvier atubwira ko iki kibazo atakizi agiye kubaza akumva uko bimeze nubwo uwo muryango utuye hafi cyane y’ibiro by’akagari n’umurenge.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Théobald, yavuze ko na we iki kibazo yakibajije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko akamubwira ko nyirarume wabo yaje kubatwara akajya kubarera.
Yagize ati "Nta makuru mfite ahagije kuri kiriya kibazo, gusa gitifu yambwiye ibintu bibiri. Yambwiye ko koko ababyeyi ba bariya bana bafunzwe, byo ni n’ibishoboka ko abantu bashobora kubafunga. Ambwira ko bariya bana mu minsi yashize hari umugore wabareraga, uyu munsi rero yambwiye ko nyirarume yaraye abatwaye, ni ibyo twabashije kumenya."
Leta y’u Rwanda n’abafatangabikorwa bayo ni kenshi bagira ababyeyi inama yo kwita ku bana babo babaha uburere n’uburezi bukwiye ndetse hariho n’amategeko arengera umwana no kumurinda imirimo ivunanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!