Musanze: Abacuruzi bashyize ku miryango nimero abakiriya bahagararamo muri metero imwe hirindwa COVID-19

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 27 Werurwe 2020 saa 04:05
Yasuwe :
0 0

Abacuruzi bo mu Karere ka Musanze, by’umwihariko mu Murenge wa Busogo, mu isantere ya Byangabo, batangiye gushyira nimero ku miryango yabo aho abakiriya babagana bazajya bahagarara bahana intera ya metero mu gihe bategereje ko bakirwa, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ni nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ishyizeho amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, arimo guhana intera ya metero hagati y’abicaye n’abahagaze, kwibutsa abaturage kuguma mu ngo zabo, gufunga ahantu hose bahurira abantu benshi nk’insengero, amashuri, amasoko adacururizwamo ibiribwa n’ibindi.

Kwitonda David umwe mu bacuruzi bakorera mu isantere ya Byangabo wafashe iya mbere mu gushyiraho nimero abakiriya bahagararaho bagahana intera ya metero mu gihe bategereje ko bakirwa, avuga ko bagomba kwishyiriraho uburyo bushya bwo kwirinda iki cyorezo.

Yagize ati " Nahisemo gukoresha uburyo bwo gushyiraho nimero abakiriya bazajya bahagararamo bahana intera ya metero bategereje kwakirwa, mbishishikariza na bagenzi banjye ko tugomba kwishakamo udushya two kwirinda iki cyorezo, kuko izi ngamba twese ziratureba kandi kwirinda biruta kwivuza."

Mbarushimana Theophile nawe ati " Iki gitekerezo cyazanywe na mugenzi wacu twagikuyemo isomo ryiza, kuko usanga gutondeka abakiriya ubibutsa intera bagomba guhana ari ingorabahizi, ubu turahita dutangira kubishyira mu bikorwa kugira ngo turusheho kwirinda no kurinda abandi."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, iyi santere ya Byangabo iherereyemo, Nsengimana Aimable, nawe avuga ko iki gitekerezo cyazanywe n’uyu mucuruzi Kwitonda gikwiye kubera n’abandi urugero rwiza rwo kwiganwa kuko nabo biborohereza akazi.

Ati " Natwe turimo kubyukira mu masoko, mu masantere dutanga amabwiriza yo kwirinda Covid-19, biracyagoye kumvisha abaturage guhana intera ya metero aho bahagaze, ahubwo abacuruzi bose biganye iki gitekerezo natwe byatugabanyiriza ingufu dukoresha mu kubatondeka, kandi ni ugutoza abaturage umuco mwiza wo kwirinda."

Kugeza ubu mu mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo urujya n’uruza rw’abantu rwaragabanutse cyane, amaduka adacururizwamo ibiribwa nayo arafunze, utubari, n’ahandi hahuriraga abantu benshi mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Umuvugizi wa Polisi, CP Jean Bosco Kabera, ni umwe mu bashimye iki gitekerezo, aho yanditse kuri Twitter ati “Turashimira umucuruzi David Kwizera wo muri @MusanzeDistrict uburyo yashyizeho bwo kwirinda ndetse no kurinda abamugana”.

“Ni urugero rwiza guhana intera hagati y’umuntu n’undi mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza #COVID19. Abandi batanga servisi za ngombwa barasabwa kumwigiraho”.

Mu Karere ka Bugesera mu mujyi wa Nyamata naho abacuruzi bashyizeho gahunda yo kunoza ingamba zo kwirinda COVID-19, aho bashyira akagozi ka Nyirantarengwa gatuma nta winjira atagezweho. Buri umwe arahagarara kandi intera yubahirijwe.

Buri muguzi arahagarara muri nimero ye kandi bagakurikirana uko bahageze
Mbere yo kwinjira mu iduka babanza gukaraba intoki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .