00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Ababyeyi b’umwana wasambanyijwe bikamuviramo gukurwamo nyababyeyi barasaba ubutabera

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 4 Kanama 2021 saa 12:45
Yasuwe :
0 0

Ababyeyi b’umwana w’imyaka 15 wo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi, barasaba ko abasambanyije umwana wabo ku gahato bikamuviramo gukurwamo nyababyeyi bafatwa bakabiryozwa.

Uyu mwana w’umukobwa yasambanyijwe ari ku mugoroba ubwo iwabo bari bamutumye kugura umunyu, ageze mu nzira ahura n’abahungu batatu avuga ko asanzwe azi bamusambanya ku gahato bose ndetse bamushyira n’ibiti mu gitsina.

Uyu mwana yaratashye n’ubwoba bwinshi ntiyahita abwira ababyeyi ibyamubabeyeho, gusa kuko yari yababajwe bikomeye yaje kubivuga uburibwe bumurembeje.

Ababyeyi bafashe umwanzuro wo kumujyana kwa muganga bamugejeje ku bitaro bya Ruhengeri, hafatwa umwanzuro wo kumukuramo nyababyeyi kuko yari yangiritse cyane.

Ibi byemejwe na Se, Semikore wabwiye Radio1, ko bajyanye umwana kwa muganga bagasanga yarangiritse hagafatwa umwanzuro wo kumukuramo nyababyeyi.

Yagize ati “Umwana bamujyanye kwa muganga mu gitsina hava, nyababyeyi yakomeretse niba ari igiti bamuteyemo sinabimenye, ubwo bamujyanye kwa muganga mu Kinigi biranga bamujyana mu Ruhengeri bagezeyo basanga nyababyeyi yarakomeretse nyina arambwira ngo ntazongera kubyara.”

Ibi byashimangiwe na nyina umurwarije mu Bitaro bya Ruhengeri, avuga ko akirwaye kandi ko nyababyeyi yakuwemo.

Semikore yavuze ko babajwe no kuba abasambanyije umwana wabo ndetse bakanamwangiza batarafatwa ngo baryozwe ibyo bakoze, akaba abona ko kuba batarafatwa ari uko bafite amafaranga menshi.

Yagize ati “Abangije umwana wanjye bafashwe bagafungwa bakazatanga n’amafaranga yo ku murwaza nta kindi naba ndi gushaka.”

Ku ruhande rw’ Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko iki kirego bacyakiriye ariko abasambanyije uyu mwana baburiwe irengero, bakaba bakiri gushakishwa.

Yagize ati “Byabaye nka saa moya n’igice tariki 21, akimara kubivuga umwana yagejejwe mu bitaro. Aba basore bahise bacika ubungubu bakaba bari gushakishwa.”

Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’ingingo ya kane y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uwasambanyijwe umwana iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .