00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze:Ab’amikoro make bakora imirimo y’amaboko ibarwa nk’ingurane y’ifunguro ry’abana babo

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 15 Ukwakira 2021 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Musanze, biyemeje kujya bakora imirimo y’amaboko ku mashuri barereraho, kugira ngo ijye isimbura amafaranga bari kujya bishyura nk’ifunguro ry’abana babo.

Aba babyeyi, babisabye Akarere ka Musanze mu igenzura kakoze kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukwakira 2021 muri gahunda yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku bigo bigaho yatangiye muri uyu mwaka w’amashuri.

Maniraguha Mugabo ni umwe mu babyeyi barerera ku Ishuri Ribanza rya Kamwumba ufite abana bane bahiga, avuga ko kubona amafaranga yabishyurira kugira ngo bajye barya ku ishuri atabasha kuyabona, ariko ko yiteguye gukora imirimo y’amaboko yahabwa agaciro.

Yagize ati "Nk’ubu mfite abana bane biga kuri Iki Kigo, kandi bose bagomba kujya barya ku ishuri. Amikoro mfite ntanyemerera kujya mbishyurira ibihumbi birenga 50, nasabye ubuyobozi kujya nza kwasa inkwi zo gutekesha, iyo mibyizi bakayibara mu mafaranga, nkishyurira abana bakarya nta kindi kibazo bagize."

Anselme Nshizirungu na we urerera kuri G.S Saint Michelle Gacaca, avuga ko bishimiye gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ariko akavuga ko afite ubushobozi buke bityo ko yiteguye gutanga umusanzu we mu mirimo izahakorerwa.

Yagize ati " Iyi gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yaziye igihe pe! Ariko mfite abana babiri biga aha, kubishyurira amafaranga yo kurya byari kungora cyane ku buryo kubahiriza iyi gahunda ntari kubishobora, ariko ndaza ngateka mfatanyije n’abandi, bakambarira imibyizi bizamfasha bitangoye n’abana bige badafite ipfunwe kuko nabuze ayo kwishyura."

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, ashima uruhare rw’ababyeyi bakora ibishoboka ngo bubahirize gahunda yo kugaburira abana ku mashuri kandi ko bashima uruhare rwabo mu myigire y’abana babo kuko biteze ko bizazamura n’ireme ry’uburezi.

Yagize ati "Turi muri gahunda yo gusura ibigo by’amashuri tureba uko gahunda yo kugaburira abana yubahirizwa, abanyeshuri barabyishimiye cyane, turashimira ababyeyi babyumvise bakanabyubahiriza, ariko hari n’abandi bagaragaje ko amikoro yabo atatuma babasha kwishyura aya mafaranga."

" Hari abahisemo gukora imirimo y’amaboko izajya ivunjwamo ayo mafaranga, hari abakora isuku cyane ko hari ibigo bishya bikeneye gukorerwa isuku. Hari abarimo kwasa inkwi abandi bateka n’ibindi. Hari n’abazajya bazana ibyo kurya bitewe n’ibyo babonye, twizeye ko iyi gahunda izakomeza, kuko izatuma abana biga neza n’ireme ry’uburezi bahabwa rikazamuka."

Gahunda yo kugaburira abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye yose yatangiranye n’umwaka w’amashuri 2021-2022 aho byitezwe ko Leta izatanga uruhare rungana na 56% urundi 44% rukazatangwa n’ababyeyi.

Gahunda yo kugaburira abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye yose yatangiranye n’umwaka w’amashuri 2021-2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .