Muri uko kubigarura tuzagira n’aho tukubika - Kagame abwira abanyereza ibya rubanda

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 19 Nzeri 2018 saa 05:31
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko agiye kongera imbaraga mu gukurikirana abanyereza ibigenewe abaturage, kandi uwabikoze akabiryozwa.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango w’irahira ry’abadepite bashya kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yavuze ko hagiye kubaho gukurikirana abanyereza ibya leta, hakarebwa imitungo ibanditseho cyangwa iyo bashyira ku bandi.

Perezida Kagame yagize ati “Ibi byo kujyana ibikorwa hasi mu giturage, kujyanayo ubushobozi bukwiye kuba bubikora, hagati aho ababishinzwe bakabigira ibyabo ku giti cyabo, abo ngabo tuzongera, ariko nshatse nakwivugira ariko ndibwira ko namwe ariko mubyumva, bizakurikiranwa kurushaho, abantu bazakurikiranwa kurushaho.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko afite urutonde rw’ibintu byinshi biba bifitiwe ubushobozi ndetse bwatanzwe ariko ibikorwa byagombaga gukorerwa abaturage ntibikorwe cyangwa ntibikorwe uko bikwiye, ati “ibyo ntabwo bizajya bihita gusa.”

Yasabye ko umuyobozi wese wahawe inshingano, amikoro n’ikindi cyose cyo kuzuza, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta akerekana ko ibyageze ku baturage ari 25%, azajya abazwa 75% aho byarigitiye.

Yavuze ko kabone y’iyo uwo atavuga aho uwo mutungo warigitiye, hazifashihwa gusuzuma umutungo we.

Ati “Tuzashakisha, dukurikirane, tumenye n’ibyo utunze mu mazina yawe cyangwa n’ibyo washyize mu y’abandi ubigarure, ariko muri uko kubigarura tuzagira n’aho tukubika.”

Perezida Kagame yanakomoje ku bayobozi batorokera i mahanga, avuga ko nayo atangiye kujya asesengura impamvu bagenda bavuga ko bakurikiranwe kubera impamvu za politiki.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017, mu bigo 13 hari 391 193 153 Frw yanyerejwe mu buriganya; 3 286 227 450 Frw yasohotse nta nyandiko ziyasobanura; 1 711 072 606 Frw yasohotse inyandiko zidahagije na 2 364 412 095 Frw yasesaguwe, asaga 244 574 402 yo agasohoka nta burenganzira.

Uretse amafaranga yagiye anyerezwa, isesengura ryakozwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’izindi nzego mu 2016, ryagaragaje ko hari n’inka zagenewe abatishoboye zarigitiye mu bayobozi b’inzego z’ibanze, abaveterineri n’abandi bishoboye.

Abayobozi mu nzego z’ibanze n’abashinzwe ubworozi bagera kuri 22 birukanwe burundu mu kazi ndetse barafungwa, mu gihe abandi 364 bagikurikiranwe mu butabera.

Perezida Kagame yabwiye abanyereza ibya rubanda ko bagiye guhagurukirwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .