Ni igikorwa cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize cyateguwe n’Abanyarwanda batuye muri California, umuryango ‘Inshuti z’u Rwanda ku bufatanye na Kaminuza ya California cyitabirwa n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana.
Abitabiriye iki gukorwa baganirijwe ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’urugendo rw’imyaka 30 ishize yo kongera kwiyubaka.
Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Kaminuza ya Leta ya California, Dr. Mark Wheeler yavuze ko amashuri makuru agomba kurwanya Jenoside yivuye inyuma, ashimangira ko iyi kaminuza yo yanatangiye kwigisha amasomo ajyanye na Jenoside.
Yongeraho ko kurwanya abahakana Janoside ari inshingano za buri wese kandi bagomba kuvuguruzwa aho bari hose “ hari abahakana ko abatutsi ataribo bahigwaga muri Jenoside, biteye agahinda kuko ubukangurambaga nk’ubu bugamije gutanga amakuru atariyo, rero bugomba kurwanywa no kuvuga ukuri kandi bigakorwa natwe tuzi ukuri tukamagana abapfobya kuko baba bakeka ko abantu bazaceceka bagakeka ko ubuhamya bwabo ari ukuri kandi ari ikinyoma.
Mu kinyoma nk’iki niho haba imbuto za Jenoside rero abantu bagomba kubirwanya bivuye inyuma.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana yavuze ko igikorwa nk’iki cya Kaminuza ya California gifasha kwigisha amateka bikorohera n’igihugu.
Ati “Iyi kaminuza ni imwe mu nini ziri muri Amerika uretse ibi byo kwibuka, banafata n’amasomo yo kubyiga (amateka ya Jenoside) urumva ko amasomo y’u Rwanda aracyakomeza kandi hano barayafashe.
Vianney Mugabo uhagarariye umuryango w’inshuti z’abanyarwanda ndetse na Roger Remera, umuyobozi w’abanyarwanda batuye muri California bashimiye Kaminuza ya California yemeye kwakira iki gikorwa cyo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi ndetse bashimira n’abakitabiriye bose, bavuga ko ari ikimenyetso gikomeye mu rugendo abanyarwanda barimo cyo gukomeza kwiyubaka.
Amandine Icyeza, Ingabire Eunice na Shema Mugabo ni abanyeshuri muri Amerika, bavuga ko kuba Kaminuza zifatanya n’abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka bifite akamaro kanini kuri bo ubwabo nk’abana bavutse nyuma ya Jenoside baba mu mahanga ndetse no ku banyamahanga babana kuko ari uburyo bwo kubegereza amateka y’u Rwanda.
Icyeza Amandine yagize ati “iyo baje bakubaza amateka y’u Rwanda, uko tugenda tuyababwira niko bagenda bashishikarira kuyamenya. Tubabwira amateka yacu batayumviye ahandi kandi bakayakura kuri twe nk’urubyiruko.”
Dr. Phodidas Ndamyumugabe warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Weimar muri California, yavuze ko kuba Kaminuza ziri kwitabira Kwibuka abishwe muri Jenoside ndetse zigatanga ibiganiro biyigarukaho ari ikintu cyiza kandi gikomeye.
Muri iki gikorwa kandi hanatanzwe ikiganiro kigaruka ku “Imyaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi: Amasomo, imbogamizi n’ahazaza”. Ni ikiganiro cyatanzwe na Dr. Jean Damascene Gasanabo wakoze mu yahoze ari Komisiyo yo kurwanya Jenoside, Dr. Mark Wheeler na Dr. Ati Mosupyoe bo muri Kaminuza ya California, Dr. Phodidas Ndamuymugabe kiyoborwa na Dr. Jackson Muhirwe.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!