Icyakora nubwo buri wese utuye aho byabereye yibasiwe na byo, inzego zishinzwe kurebera abafite ubumuga n’abo ubwabo bagaragaza ko bijyanye n’imiterere y’ubumuga bafite ari bo bakunze kuzahazwa n’ingaruka z’ibiza kurusha abandi.
Ibi biroroshye kubyumva. Mu gihe udafite ubumuga aba afite ubushobozi bwo gushwekura agakiza amagara ye muri bya bihe amagara aba yaterewe hejuru , ufite ubumuga aba arwana no gushaka umufasha ngo abe yakurwa aho hantu byihuse, yagira amahirwe akamubona bitaba ibyo ubuzima bwe bukajya mu kaga.
Ufite ubumuga bw’ingingo kwiruka ntibiba bishoboka, utumva hari ubwo aba atamenya ibijya mbere, utabona ntamenye ngo arahungira he n’abandi bakazahara bijyanye n’ubumuga bafite.
Ubwo Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, NUDOR ryari ryahuje inzego zitandukanye harebwa icyakorwa ngo iki kibazo cyitabweho by’umwihariko, aba bantu na bo bagaragaje zimwe mu mbogamizi bakomeje guhura na zo muri ibi bihe.
Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro Nyarwanda ry’Abafite Ubumuga bw’Ubugufi bukabije, Tuyishimire Honoline, yavuze ko muri ibi bihe utabonye ushyira ubuzima bwe mu kaga ngo abatabare, biba bigoye ko hari icyo nyir’ubwite yakwimarira.
Ati “Haba hari nk’imigenderano iba ihari ariko kugira ngo umuntu ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije arambure intambwe yihute asige ya mazi biragoranye. Tekereza umuntu ufite nk’umwana akeneye kuba yamwirukankana, aha biba bidashoboka wabura ugufasha ugahebera urwaje.”
Mugenzi we Ngabonziza Jean Claude ufite ubumuga bwo kutabona yavuze ko mu gihe abandi baba bakiza amagara yabo, ufite bene ubu bumuga biba bigoye kumenya iyo agana cyane ko aba atabona iyo ibiza bituruka, akaba yahagirira ibyago birenze.
Ati “Urumva ntabwo uba ubona ngo amazi arerekera he? Ikindi kuko uba utabona ntabwo wavuga ngo urihuta bingana iki ngo usige ayo mazi. Iyo nta muntu ukugiriye impuhwe, hasigara ari ah’Imana.”
Ngabonziza agaragaza ko bikwiriye ko kuva ku isibo kugeza mu nzego zo hejuru haba hakwiriye kumenywa abafite ubumuga bahari, ku buryo mu bihe by’amage, amakuru yahererekanywa ubuzima bwabo bukarokorwa.
Ati “Ikindi ariko hagashyirwaho ingamba zihamye zo kwita kuri abo bantu bitari bya bindi byo kwirwanaho mu gihe habaye ikibazo, kuko abenshi baba badafite amakuru cyane ko hari n’abadafite ubushobozi bwo kuyamenya bijyanye n’ubumuga bafite.”
Tuyishimire we yavuze ko u Rwanda nk’igihugu cyashyizeho umukono mu masezerano mpuzamahanga arengera abafite ubumuga, igihugu cyashyiraho imirongo migari igaragaza uko umuntu yafashwa n’abamufasha “bitari ugutabarwa n’ugufitite impuhwe na we uba utazi uko abigenza.”
Ati “Bibe ari ibintu byanditse bizwi, hari ubushinzwe azi n’uko abigenza. Kuko niba ari umuturanyi wanjye uje kuntabara aba abikora mu buryo bwo kwirwanaho. Hari ubwo aba atazi uko yafasha ufite ubumuga, akaba yahungabanya uburenganzira bwa muntu. Abikora azi ko agutabara ariko rimwe na rimwe bwa burenganzira ugasanga arabuhungabanya.”
Tuyishimire yongeraho ko izo ngamba zikwiriye kongerwaho ibikoresho byabugenewe bishobora gufasha utabarwa adahungabanye, byose bigakorerwa ku gihe bidasabye kwishingikiriza ku wagize umutima w’impuhwe na we aba agomba kwirwanaho.
Yavuze ko mu ibarura bamaze gukorera mu turere umunani, abafite ubumugw bw’ubugufi bukabije bangana na 360, akavuga ko bari kugerageza kubabarura bose ngo hamenyekane imbogamizi uyu munsi bafite.
Kugeza uyu munsi iyo hagarukwa ku bafite ubumuga, hagaragazwa ibyiciro bitanu birimo abafite ubw’ingingo, ubwo kutabona, ubwo mu mutwe n’ubwo kutumva, nyuma ubundi bugakusanyirizwa mu cy’itwa ‘abandi.’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NUDOR, Nsengiyumva Jean Damascène, yavuze ko ibyo bikwiriye guhinduka kuko kubakusanyiriza muri icyo cyiciro bidafasha kumenya ibibazo bafite, ibishobora kubagiraho ingaruka nyamara zakwirindwa mu gihe baba bazwi.
Ati “Ngaho mbwira aho abafite ubumuga bw’uruhu, ubw’ubugufi bukabije, ubwo kwikuba k’uturemangingo, abafite Autisme n’abandi bashyirwa. Mu igenamigambi ntabwo byakunda ko ukemura ikibazo utabwiwe n’abahura na cyo. Bazakikubwira gute utabazi? Ni ngombwa ko ibyo byiciro bishyirwamo hirindwa ko na bya biza bishobora kubazahaza kuko batazwi.”
Nsengiyumva yavuze ko bari gukorana na leta mu kumenya aho abafite ubumuga butandukanye batuye n’aho baherereye, bikajyana no gutuza abantu ahantu ibiza bitabibasira.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, ushinzwe ubutabazi bwihuse no gusana ibyangirijwe, ACP Egide Mugwiza yavuze ko iyo habaye ibiza, icya mbere bitaho ari ugutabara abo batashobora kwirukanka ngo bahunge barimo, abafite umumuga, ababyeyi batwite, abari mu za bukuru n’abandi.
Yavuze ko uyu munsi hakurikijwe ibyabaye mu 2023, bafashe ingamba zitandukanye mu kwirinda ko ibiza biramutse byongeye kuba bitakwangiriza byinshi.
Izo zirimo gukura abantu bose bari batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, aho nk’ubu abaturage barenga 4700 bakuwe bene aho hantu ndetse ubu bari gukodeshererwa mu bice bitandukanye.
Ati “Ibyo byiyongera ku zindi ngamba twafashe. Nk’ubu nko mu Majyaruguru, Uburengerazuba n’ahandi tubona hateje ibibazo, twahashyize ibikoresho twakwifashisha mu butabazi bwihuse dufatanyije n’izindi nzego, buri rwose rugatabara mu rwego ruzobereyemo.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!