00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muri Gereza ya Ngoma hujujwe irerero n’amashuri y’imyuga bizakoreshwa n’abagororwa (Amafoto)

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 17 Nzeri 2021 saa 08:51
Yasuwe :
0 0

Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, rwatashye ku mugaragaro irerero ry’abana bato n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro byujujwe muri Gereza y’Abagore ya Ngoma bitwaye asaga miliyoni 140 Frw.

Iri rerero n’aya mashuri byatashywe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Nzeri 2021, mu muhango wabereye kuri Gereza ya Ngoma.

Muri iyi gereza hubatswemo amashuri yagenewe kwigishirizwamo abana bakiri bato bafite ba nyina bafunze, harimo kandi amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yahariwe kwigishirizwamo abagororwa imyuga itandukanye.

Mukansoro Odette uyobora Umuryango uharanira agaciro k’imfungwa n’abagororwa (Foundation D’IDE) ari nayo yagize uruhare mu kubaka aya mashuri, yavuze ko kubaka aya mashuri bigamije guha uburere bwiza abana bazanwe n’ababyeyi babo ndetse n’abahavukiye bataruzuza imyaka yo gutandukanywa n’ababyeyi.

Ati “Hakubiyemo irerero ry’abana bato baba barazanye na ba nyina igihe baje kurangiza ibihano, uwo mwana rero aba afite uburenganzira bwo kubaho nk’abandi bana bo hanze kuko we si imfungwa, aba akwiriye kugira aho yigira aho akinira niyo mpamvu twaryubatse, rifite igikoni aho abana barira aho baruhukira saa sita kuko bataha ku mugoroba.”

Yakomeje avuga ko ikindi gice batashye ku mugaragaro kigizwe n’aho abagororwa bigirwa gusoma, kwandika no kubara n’ikindi gice kigirwamo imyuga itandukanye irimo kuboha, kubaka no kudoda.

-  Abagororwa bishimiye ibi bikorwaremezo

Bamwe mu bagororwa baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko bishimiye ibikorwaremezo begerejwe birimo irerero n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Mpuhwenziza Alphonsine uvuka mu Karere ka Gatsibo yavuze ko kububakira irerero bizatuma abana babo bahungukira ubumenyi bungana nubwo bakungukira hanze ya gereza.

Yashimiye Leta yita ku bana babo nta kiguzi basabwe, agasanga umwana we nubwo bafunganwe nasohoka azakomereza ku burezi bw’ibanze azaba yaboneye muri gereza.

Nizeyimana Alice uturuka mu Karere ka Nyagatare wafungiwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yavuze ko we yishimiye amashuri y’imyuga bubakiwe ngo kuko abafasha kwiyungura ubumenyi.

Ati “Iyo myuga izadufasha mu buzima bwo hanze, nk’ubwubatsi tuzasohoka tujya gukora tugire imbaraga zo gukorana umwete ubu nidusohoka ntituzasubira mu byaha ukundi.”

Komiseri Mukuru wa RCS, CG Marizamunda Juvénal, yavuze ko ibikorwa bubatse muri iyi gereza bizafasha abagororwa kongera ubumenyi binabafashe kutongera kujya mu byaha mu gihe bafunguwe.

Ati “Nk’uko mubizi Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa rufite mu nshingano yo guharanira ko imfunga n’abagororwa bari muri gereza zinyuranye no mu ngando z’imirimo ifitiye igihugu akamaro. Babaho mu mutekano hubahirizwa uburenganzira bwa muntu, bakagezwaho imibereho myiza kandi tukabafasha kubona ubutabera no gushyira mu bikorwa gahunda yo kubagorora kugira ngo bazasoze ari abaturage bafitiye umumaro igihugu.”

Yavuze ko ibikorwa batashye uyu munsi bifite agaciro ka miliyoni 140 Frw byubatswe ku bufatanye bwa Foundation d’IDE n’abandi bafatanyabikorwa. Ibyigirwamo byose bigamije kurwanya ubujiji no kwigisha imyuga abagororwa kugira ngo nibasohoka bizabagirire umumaro.

CG Marizamunda yavuze ko bazagerageza kwita ku bana bazarererwa muri aya marerero kugira ngo azagire uburenganzira bwiza bungana n’ubw’umwana urererwa hanze ku buryo atera imbere ntadindire mu ishuri.

Kuri ubu Gereza y’Abagore ya Ngoma ibarurwamo abana 73 bajyanye n’ababyeyi babo bahagororerwa, harimo 26 bahavukiye, muri bo harimo abahungu 33 n’abakobwa 40. Ni mu gihe muri gereza zo mu Rwanda habarurwamo abana 398.

Muri Gereza y'Abagore ya Ngoma hatashywe ku mugaragaro irerero n’amashuri y’imyuga bizakoreshwa n’abagororwa
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Abagororwa batashye ahantu bazajya bigira imyuga itandukanye irimo kuboha
Abagororwa bashimye ko begerejwe imyuga izabafasha nibasohoka muri gereza
Bashimye ko begerejwe imyuga izabafasha gukora imirimo itandukanye
Abagororwa biga ubwubatsi bavuga nibasohoka bafite icyizere cyo kwiteza imbere
Komiseri Mukuru wa RCS, CG Marizamunda Juvénal, yavuze ko bazagerageza kwita ku bana b'abagororwa nk'uko hanze babitaho
Umuyobozi w'Umuryango uharanira agaciro k’imfungwa n’abagororwa (Foundation D’IDE), Mukansoro Odette yavuze ko bazakomeza gufasha imfungwa n'abagororwa mu mibereho myiza
Abana babonye aho bazajya bidagadurira
Irerero ryubatswe muri Gereza ya Ngoma ryiswe "Amizero"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .