Munyaneza wangiwe kwitabira Miss Supranational, yabonye ikigo muri Amerika kimenyekanisha imideli ye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Werurwe 2019 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Munyaneza Djazira wabujijwe amahirwe yo kwitabira Miss Supranational kubera imyitwarire mibi irimo no kwambara ikariso ku karubanda, yatangiye gukorana n’Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i New York gikomeye mu by’imideli kinakorana n’ibikomeye muri uyu mwuga birimo na Victoria’s Secret yashinzwe na Roy Larson Raymond.

Munyaneza yari asanzwe akorana n’inzu ikomeye mu byo kumurika imideli muri Nigeria yitwa Enrole Model Management ndetse muri iki gihugu amaze kubakayo izina.

Iyi nzu ya Enrole Model Management yari isanzwe ikorana nawe yanditse ubutumwa itangaza ko ku bufatanye bwayo n’indi nzu yo muri Amerika uyu mukobwa yatangiye gukorana na Fusion Models NYC.

Ubu butumwa bugira buti “Dushimishijwe by’ikirenga no kuba twongeye gukorana n’inshuti zacu za Fusion Models NYC, ku wundi mukobwa w’igitangaza. Dushimishijwe nawe Munyaneza Djazira.”

Djazira yinjiye mu bamurika imideli i Lagos muri Nigeria kuva mu mpera za 2017. Ubumenyi yahakuye yaje kubusangiza abakora ibyerekeye imideli mu Rwanda ndetse anafite inzu ifasha abanyamideli yitwa Djaz Models Management.

Uyu mukobwa amaze kwitabira ibirori bitandukanye byo kwerekana imideli ku rwego mpuzamahanga birimo ibya “Arise Fashion Week 2018,” “Lagos LF,” “GT Bank Fashion Weekend,” na “Paris Fashion Week” yagiyemo mu majonjora y’abanyamideli n’ibindi.

Gusinya amasezerano muri Fusion Models NYC ikorera i New York bizamwongerera amahirwe yo gukuza izina rye mu buryo buhambaye no kuba yakwitabira ibindi birori mpuzamahanga bitegurwa n’ibigo birimo n’iki yasinyemo amasezerano.

Aya masezerano ye ashobora kumufasha kwitabira ibirori bihangwa amaso cyane mu bakunda imideli birimo ibya Victoria’s Secret Fashion na Gucci Spring Summer Fashion. Ibi byose abakorana na Fusion Models NYC bahabwa amahirwe yo kuba babigaragaramo.

Munyaneza yari amaze kwigarurira uruganda rw'imideli muri Nigeria ndetse yagiye agaragara mu birori byaho bikomeye
Uyu mukobwa mu Rwanda ahafite inzu ifasha abanyamideli bakibyiruka bifitemo iyi mpano
Djazira yatangiye kumurika imideli mu buryo bw'umwuga mu 2017
Munyaneza yagiye mu mubare w'abanyamideli bakorana na Fusion Models NYC ikorera i New York
Djazira ari mu banyamideli bo mu Rwanda bamaze kubaka izina
Uyu mukobwa yatangiye gukorana n'ikigo gikomeye muri Amerika
Yabanje gukorana na Few Model Management ikomeye i Lagos

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza