Hodari Marie Rose wari ufite imyaka 18 ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi, yavukiye i Shyorongi muri Rulindo.
Mu buhamya bwe yavuze ko mu 1991 ari bwo iwabo babasenyeye bahungira mu Gatenga ndetse ni ho Jenoside yabaye batuye.
Gusa Se wari umwarimu yishwe rugikubita kuko mu gitondo indege ya Habyarimana imaze guhanurwa, abarinzi be bagiye mu rugo rwabo barabasaka ndetse birangira bamurashe.
Aho bari batuye bagize amahirwe yo guhishwa n’umuntu ariko wari ufite abana babiri bazinduka bajya kwica abantu, ababwira ko yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza we bityo adashaka kuzabazwa amaraso yabo.
Ku wa 10 Mata 1994 yarabaherekeje abageza muri ETO Kicukiro kuko ari ho n’abandi Batutsi benshi bari bahungiye, hari n’ingabo za MINUAR. Basanze amashuri yaruzuye kubera ubwinshi bw’abahahungiye, baguma mu kibuga.
Yavuze ko nka saa Kumi n’Imwe za mugitondo ku wa 11 Mata, habyutse hari urusaku mu mashuri ubona ko ibintu bitameneze neza, ariko uko bwagendaga bucya ababyeyi barimo batangira kurira bati “twabahungiyeho none muradusize?”
Ati “Ababiligi wabonaga bafashe gahunda ntakuka, bagapakira ibintu byabo, kuko njye nari mu kibuga inyuma natwe tukarira ababyeyi bagasenga ngo mwatubabariye, mudusize mu menyo y’urupfu koko?”
Bamaze kubona nta yandi mahitamo basigaranye umwe mu bagabo bari aho yababwiye ko bashaka uburyo bahungira kuri sitade Amahoro nubwo bamwe batari bazi n’aho iherereye.
Batangiye gukiza amagara yabo, bamanuka biruka, bakanyura mu nzira no mu bisambu ariko abantu bari hirya bakabakwena ngo “dore ba Batutsi MINUAR irabataye.”
Bageze ahazwi nka Sonatubes bagwa mu gico cy’abasirikare ba FAR, barababwira ngo ‘mugiye guherekeza Habyarimana?’ babategeka kwicara hasi ngo bashake aho babashyira.
Ati “Baravuga ngo imyanda igomba kujya mu yindi, ngo n’ubundi Habyarimana bagomba kumworosa.”
Bahise babazamukana babasubiza i Nyanza ya Kicukiro baherekejwe na y’imodoka ya gisirikare, ushatse kuvamo ngo yiruke bakamurasa. Bageze Kicukiro Centre bahamagara abakarani bari aho ngo bajye kwica Abatutsi.
Muri urwo rugendo abagiye kwica bagendaga bazinze akaguru k’ibumoso k’ipantalo, bakazingura ak’iburyo kandi bakagira ikintu bafata mu ntoki nk’ikimenyetso cyerekana abatagomba kwicwa.
Bazamutse babatoteza, babatuka ariko bageze i Nyanza ya Kicukiro barababwira ngo bahagarare bageze aho bagomba kubahisha.
Hodari wigaga mu mwaka wa Gatatu muri APACOPE, yari afite inote ya 100 Frw n’isaha mu mufuka, yumva yabitanga kugira ngo yicishwe isasu kuko yabonye igihe Se araswa atagaraguritse.
Abicanyi babajije ushaka gupfa byihuse Hodari aba azamuye akaboko mu ba mbere, baba baramurashe, isaru rinyura muri murumuna we nyina yari yamuhaye ngo amufate akaboko, nibapfa bapfane. Abandi babateyemo grenade amaraso amwuzuraho n’ibice by’imibiri y’abantu bimwuzura ku mugongo.
Umwana w’umukobwa umwe yavuze ko Se ari Umuhutu nyina akaba Umututsikazi ariko abicanyi bararitsira ngo “ubwo mwese byaza kurangira mubaye Abahutu.”
Bigeze nka Saa Kumi n’Ebyiri na 45’ amasasu abashiranye, na grenade zababanye nkeya bavuze ko batashye ariko mu gitondo bagaruka guhorahoza abaraba bagihumeka.
Ku wa 12 Mata abicanyi basubiyeyo bajya mu mirambo umwe amukozeho yumva akiri muzima, amukuramo aterera ku ruhande, ndetse amukubita ubuhiri mu mutwe ku buryo aho hantu hatongeye kumera umusatsi. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi byatumye ajya ava imyuna mu buryo budasobanutse.
Yari asigaye atabaza umuhisi ngo amwice
Uko Hodari yari aryamye aho mu mirambo harimo n’undi mukobwa ukiri muzima bakajya kurigata urume mu rutoki rw’umukecuru hanyuma bakagaruka ahari imirambo y’ababo.
Ni na ko amasasu yacicikanaga hejuru yabo, hagera abantu bambaye impuzankano, Hodari azunguza akaboko ngo abereke ko hari abantu batapfuye ariko ari no kubasaba ngo bamwicishe isasu kuko n’ubundi yumvaga adateze gukira.
Ati “Baratwegera baravuga ngo twebwe ntabwo twica, turi Inkotanyi, ngo niba mutari mwapfa muzabaho.”
Kugira ngo Abasirikare b’Inkotanyi babashe kubakura aho mu mirambo bakuraga inzugi, bagahambiraho ibiti barangiza bagashyiraho abagihumeka, babageza ku musozi wa Rebero.
Ku rundi ruhande ariko Hodari yafashe murumuna we (Cadette wari bucura) wari wishwe amushyira mu gihuru kugira ngo nyuma azabashe kubona umubiri we.
Nyuma yo kurokorwa kandi yahawe ubuvuzi, aza kubonana n’abavandimwe be babajya gushakisha imibiri y’ababyeyi n’abavandimwe babo haboneka uwa Se, Cadette na Beninka Cecille.
Ati “Twabanye n’imibiri itatu igihe kirekire tugira amahirwe ko twandikiye ubuyobozi icyo gihe dubasa uburenganzira ngo tuyijyane hamwe badusenyeye mu 1991.”
Ubusabe bwabo bwaremewe, bahamagara abavandimwe n’abantu bagiye baziranye bajya kubashyingura ku ivuko, ndetse uba umunsi w’ibyishimo ko bashyinguye abantu babo.
Nyuma baje kuvanwa aho iwabo bashyingura mu cyubahiro ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, mu gihe mama we na musaza we witwa Baraka Benjamin bashyinguye mu Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.
Ababiligi mubabwire ko nkiriho
Abasilikare b’Ababiligi zari muri ETO Kicukiro bari 97, bayobowe na Col Luc Marchall wari wungirije Gen Romeo Dallaire.
Aba basirikare bahamagajwe n’igihugu cyabo ngo bazinge utwangushye batahe nyuma y’uko bagenzi babo barindaga Minisitiri w’Intebe Agathe Uwiringiyimana bishwe, na we bagahita bamwica.
ETO Kicukiro yari yarahungiyemo Abatutsi barenga 4000, ndetse ku ruzitiro rwayo hahoraga Interahamwe zishaka kubica ariko zigakomwa mu nkokora n’ingabo za Loni zari zigihari.
Hodari yavuze ko yifuza kubwira Ababiligi ko nubwo babasize mu menyo y’urupfu, hari abarokotse bakiriho.
Ati “Ababiligi badutaye mu menyo y’urupfu mubambwirire ngo Hodari Marie Rose aracyariho, ubu ntabwo afite imyaka 53 y’amavuko ahubwo afite 31 yo kuzuka, afite abana babiri bafite ingufu, ni abanyeshuri, ni abahanga, ni umubyeyi, ibikomere byaravuwe kandi yarabungabunzwe. Uretse kubabarira gusa ariko badutaye mu kangaratete.”



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!