00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukashema wize kaminuza afite ubumuga, yanenze abagiha akato abafite ubumuga

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 25 Nzeri 2022 saa 09:22
Yasuwe :

Mukashema Dativa w’imyaka 32, ni umugore uvuka mu Karere ka Gatsibo,ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Nubwo afite ubumuga, ntabwo byabujije Mukashema kuminuza mu masomo y’ibijyanye n’Iterambere muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Uyu mubyeyi uyobora Ihuriro ry’Abagore n’Abakobwa bafite Ubumuga bwo Kutumva no Kutavuga, RNADW [Rwanda National Association of Deaf Women], yavuze ko abafite ubumuga ari abantu nk’abandi kandi bafite ubushobozi bwo kwiteza imbere, iyo bahawe urubuga.

Yavuze ko nubwo ubushobozi buhari, akenshi abafite ubumuga bakunze kutagirirwa icyizere, bikabadindiza.

Ati “ Ingorane n’uko iyo ufite ubumuga ntumenya amakuru, ntunagirirwa icyizere kuko ukubonye wese ubona akugiriye impuhwe mbese agufata nk’abadashoboye mu gihe kugirirwa impuwe atari byo dukeneye nk’uburenganzira dukwiye.”

Mukashema yavuze ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bashoboye ashingiye ku buzima bwiza bwiza abayemo n’ibyo amaze kwigezaho.

Ati “Mu by’ukuri umugabo wanjye ni umusemuzi kandi ni amahiwe kuba naramubonye kuko nkiri umwana nifuzaga kuzagira umugabo uzi amarenga. Ku bw’amahirwe ndamubona ndabyara, ubu n’abana bamenye ko mfite ubumuga bwo kutavuga ku buryo nabafashije barayiga barayamenya.”

Mukashema yavuze ko iterambere amaze kugeraho arikesha ababyeyi be batigeze bamuha akato na rimwe kuva akiri umwana.

Ati “Nkiri muto numvaga mfite ishyaka ryo kujya kwiga, ngira amahirwe ababyeyi banjye bandihira amashuri niga amashuri abanza, ndangije niga na kaminuza ndarangiza.”

Uyu mugore akomeza avuga ko adashidikanya ko kuba ari umuyobozi ari ikimenyetso kigaragaza ko ibyo akora na bagenzi be bose bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga babishobora.

Yavuze ko bikwiriye kubera isomo n’ababyeyi babuza abana babo bafite ubumuga nk’ubwo amahirwe yo kwiga bakabafata nk’aho ntacyo byabamarira.

Mukeshimana Dativa yavuze ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ari abantu nk'abandi kandi bashoboye
Ubwo hizihizwagwa icyumweru cyahariwe abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, hasabwe imbaraga kugira ngo abafite ubwo bumuga bitabweho uko bikwiriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .