Mukasarasi yahishuye ko amafaranga aherutse kwemererwa nk’umurinzi w’igihango azayifashisha mu kubaka ikigo cy’amahoro

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 8 Ukuboza 2019 saa 09:19
Yasuwe :
0 0

Umurinzi w’igihango akaba n’uwashinze umuryango w’abafatanyije mu gushakira abapfakazi n’imfubyi ubwisanzure no kwiteza imbere, hagamijwe uburenganzira bwa muntu (Solidarité pour l’Épanouissement des Veuves et des Orphelins visant le Travail et l’Auto-promotion: Sevota) yavuze ko amafaranga abarinzi b’igihango baherutse kwemererwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yifuza kuzayakoresha mu mushinga wo kubaka ikigo cy’amahoro Sevota ifite ariko akibanda ku gice kizaba kigenewe urubyiruko.

Ubwo yasozaga Ihuriro ngarukamwaka rya 12 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri mu kwezi gushize k’Ukwakira 2019, Perezida Paul Kagame yatangaje ko buri muntu wese wagizwe umurinzi w’igihango ku rwego rw’igihugu azagenerwa miliyoni 10 Frw, nk’ishimwe rituma akomeza imirimo ya buri munsi.

Mukasarasi Godelive yagizwe umurinzi w’igihango mu 2016 mu Ihuriro ngarukamwaka rya cyenda ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri, ikaba yari inshuro ya kabiri hashimirwa abarinzi b’igihango.

Mu kiganiro na IGIHE, Mukasarasi yavuze ko ayo mafaranga azakoresha mu kubaka bimwe mu bice bizaba bigize ‘Ikigo cy’Amahoro’ Sevota iteganya kubaka mu Karere ka Kamonyi ariko yibanze ku bizafasha urubyiruko rwavutse ku ihohoterwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Amafaranga umubyeyi wacu yaduhaye nkanjye ayanjye ninyabona azajya muri icyo kigo. Hari ibikorwa urubyiruko ruzaba rukoreramo, ayo mafaranga azajya muri iyo gahunda y’amahoro ariko ku rwego rw’urubyiruko, niko mbitekereza.”

Avuga ko ayo mafaranga namugeraho azicarana n’abajyanama ba Sevota akabagezaho icyo cyifuzo, kugira ngo babihe umugisha.

Ati “Mu kuyagenera ibikorwa ndi muri Sevota ifite abanyamuryango, ifite n’abajyanama, icyo gihe rero ayo mafaranga naboneka tuzicara tuvuge ngo aya mafaranga agiye gukora iki.

Iby’ikigo cy’amahoro cya Sevota

Ikigo cy’amahoro cya Sevota kizaba kigaragaza ibintu binyuranye, birimo amateka yose Sevota yagize kuva mu 1994.

Mukasarasi ati “Hazaba hari igice kigaragaza urubyiruko, ndetse n’abahanzi barimo nk’urubyiruko bakazaba bafitemo igice cyo guhanga, cyane cyane urubyiruko rwavutse ku ihohoterwa."

Mu gice ndangamateka hazaba harimo ibishushanyo n’ibitabo bigaragaza uko abagore bo mu Nteko bagiye bajya gusura Sevota muri Komini Taba aho yatangiriye [Kamonyi y’ubu], urugendo rw’abanyamuryango ba Sevota bajya gutanga ubuhamya ku bakoze ibyaha byo gufata ku ngufu muri Jenoside n’ibindi.

Ati “Hazaba harimo igice ndangamateka, urugendo ab’i Kigali bakoze baza kudusura i Taba, urugendo abagore bakoze bajya gutanga ubuhamya Arusha, byandikwe bibe biri mu bitabo ariko noneho tugire aho tubishushanya tubyerekana. Kuburyo twizera ko ayo mateka y’umugore w’umunyarwandakazi wababaye, agafatwa ku ngufu, tuzabigaragaza muri iyo nzu ndetse tugahamagarira n’abantu kudusura.”

Avuga kangi Icyo kigo kizaba gifite igice kijyanye no gusenga, ubusitani buteye indabyo nziza burimo n’intebe zo kwicaraho n’ibiti bitanga amahumbezi, bishushanya ingamba bakoresheje bahuza abana n’ababyeyi bahohotewe muri Jenoside bagaterwa inda bakababyara.

Hazaba harimo igice cy’ubugeni n’ubukorikori kizagaragaza ibyo abanyamuryango ba Sevota bakora birimo kuboha uduseke, amatapi azajya agurishwa n’ibindi.

Abazajya basura icyo kigo kandi ngo bazasangamo ibihingwa by’imiti, birimo n’ibiti bivura ihungabana. Biteganyijwe kandi ko hashobora nko kujyamo uburyo bwo gushishikariza abantu ubworozi butaruhije burimo ubw’inuma.

Hakazabamo ahigishirizwa imyuga n’inzu y’ibitabo birimo ibyibanda ku buzima n’iterambere ry’abagore mu Rwanda.

Ikigo cy’amahoro, cya Sevota kizubakwa kuri Hegitari zirenga 10 mu Karere ka Kamonyi. Ibuye ry’ifatizo rizajyaho ku ya 08 Mutarama 2020 ubwo Sevota izaba yizihiza isabukuru y’imyaka 25 ishinzwe.

Umurinzi w'igihango, Mukasarasi Godelive yavuze ko ishimwe rya Miliyoni 10 frw umukuru w'igihugu yemereye abarinzi b'igihango azarikoresha mu kubaka igice cy'urubyiruko mu Kigo cy'amahoro Sevota iteganya kubaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza