Mukarutamu, Gasore na Wilkens bashyikirijwe Ishimwe ry’Ubumwe ry’Abarinzi b’igihango

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 25 Ukwakira 2019 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Mukarutamu Daphrose, Gasore Serge na Carl Wilkens, kuri uyu wa Gatanu bashyikirijwe Ishimwe ry’Ubumwe ry’Abarinzi b’igihango, mu muhango wabaye hasozwa ihuriro ngarukamwaka rya 12 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri.

Mukarutamu wavukiye i Save mu mu Karere ka Gisagara 1946, nyuma yo kurokoka Jenoside no kwicirwa abe, yiyemeje kurera abana b’imfubyi, arera abana 20 ku buryo bakuze, ndetse bamwe bubatse imiryango yabo.

Yanashinze umuryango Duhozanye wafashije abapfakazi ba Jenoside kuva mu bwigunge no kugarura icyizere cyo kubaho. Ku bufatanye n’ubuyobozi, yubakiye abapfakazi inzu 60 buri imwe ibamo abapfakazi batatu, aza no gutangiza gahunda yiswe Subirana Inka, igamije koroza abapfakazi.

Yanazanye igitekerezo cyo kwita ku mfubyi, ubu bamaze gufasha abarenga 250. Naho mu gusubiza agaciro abazize Jenoside yakorewe abatutsi, yagize uruhare mu kubaka urwibutso rwa Save binyuze mu nama bakoresheje zo gushishikariza abavuka i Save gutanga inkunga yabo, kugira ngo urwo rwibutso rwuzure.

Gasore Serge wavutse mu 1986 mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, yarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kiliziya ya Ntarama mu Bugesera. Yaje kubona amahirwe yo kujya kwiga hanze, ariko yajya gusura iwabo akababazwa n’uko habaye amatongo kandi abarokotse bari mu gahinda.

Yatekereje igikorwa cyafasha mu kugarura ubumwe n’ubwiyunge mu murenge Ntarama, akusanya inkunga yo kubaka ikigo cyafasha mu kubaka imibereho myiza, yubaka irerero ry’abana b’abakene, ab’abasigajwe inyuma n’amateka n’ababaga ku muhanda.

Abana biga muri iri shuri nta kiguzi batanga, bahabwa amafunguro n’impamba y’umugati batahana mu rugo. Yashyizeho ivuriro ritanga ubuvuzi bw’ibanze ku buntu, n’ubundi buryo bufasha abantu guhindura imibereho yabo. Nk’abagore bashyiriweho umushinga wo kwiga kudoda, abasoje amasomo bagahabwa imashini zo kudoda kandi bagafashwa kwishyira hamwe.

Gasore anategura amarushanwa afasha mu Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse mu rwego rwo gukemura amakimbirane mu ngo, yashyizeho inzu ihurizwamo abashakanye bakigishwa bakahava bikemutse.

Yahaye akazi abagize uruhare muri jenoside barangije igifungo mu rwego rwo kubasubiza mu buzima busanzwe, byose akabikorera ku musozi yise Umusozi w’Ibyiringiro, mu gihe cya Jenoside wahuriragaho Interahamwe zishimira ibyo zakoze, zikanaharira inka zasahuye.

Wilkens we yavutse mu 1957 muri leta ya Maryland, agera mu Rwanda mu 1990 ari umuyobozi wa ADRA Rwanda.

Kuva akigera mu Rwanda yababazwaga n’akarengane kakorerwaga abatutsi, ndetse mu gihe cya Jenoside ubwo abanyamahanga batangiraga guhunga, we yanze kujyana n’umuryango we n’abana batatu n’abashyitsi bari bamusuye, ahitamo kurengera abahigwaga barimo abari abakozi be.

Byageze aho yemera gusinyira ko niyicwa nta kizabazwa ADRA kuko icyemezo cyo gusigara yagifashe ku giti cye.

Wilkens kandi yatangaga amafaranga arengera abari bamuhungiyeho, ndetse mu rugendo rwe yaje gutoragura umwana nyina yamusize amaze kwicwa, amujyana iwe aramurera, nyuma y’ibyumwru bibiri aza kumuha umupasiteri utarahigwaga, yirinda ko interahamwe zaza zikurikiye umwana urira zikica abo yahungishije.

Uwo mwana ngo ubu yarakuze yabaye umuganga, yubatse urugo rwe.

Wilkens ngo yanatabarije abari bahungiye kwa Gisimba i Nyamirambo, ariko Colonel Renzaho aramuhakanira, akomeza kugemurira izo mpunzi ibiryo n’amazi, aza no kuzifasha guhungira muri St Paul, aho barokokeye.

Na nyuma ya Jenoside Wilkens yakomeje gufasha abarokotse, bamwe akabafasha kujya kwiga muri Amerika, akabishyurira amafaranga y’ishuri. Ubu Wilkens ni umwe mu bagenda batanga ibiganiro ku kubaka amahoro, agafatira urugero ku ngaruka ibura ryayo ryagize mu Rwanda.

Wilkens wari wuzuye amarangamutima, yavuze ko uyu munsi udasanzwe, ndetse atatekerezaga ko uzagera, byageze aho kubera amarangamutima, babanza kumuha amazi yo kunywa mbere yo gukomeza kuvuga.

Ati “Ntabwo nari narigeze ntekereza kuzirikanwa n’ubuyobozi bw’u Rwanda, ibi nkwiye kubivomamo imbaraga zikomeye. Murakoze cyane.”

Yavuze ko ubwo Jenoside yabaga, yavuze ko habaye igitangaza bamwe bakarokoka, ku buryo ubumwe n’ubwiyunge ari umusingi ukwiye kubakirwaho mu rugendo rw’u Rwanda.

Visi Perezida wa Kabiri wa Unity Club Kayisire Marie Solange ashyikiriza ishimwe Mukarutamu, bari kumwe na Perezida wa Komisiyo y'Ubumwe n'ubwiyunge, Rucyahana John
Mukarutamu nyuma yo kwakira ishimwe rye
Visi Perezida wa mbere Dr Monique Nsanzabaganwa, ashyikiriza ishimwe Gasore Serge
Rucyahana yambika umudali Gasore
Gasore Serge yashimiwe uruhare yagize mu komora ibikomere bya Jenoside abatuye i Ntarama mu Bugesera
Dr Nsanzabaganwa ashyikiriza ishimwe Carl Wilkens
Musenyeri Rucyahana yambika umudali Wilkens
Perezida Kagame mu ifoto y'urwibutso hamwe n'abarinzi b'igihango
Perezida Kagame yashimye ibikorwa by'Abarinzi b'igihango
Iri huriro ngarukamwaka rya Unity Club ryabereye muri Kigali Convention Centre

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .