Amakuru y’urupfu rwa Mukarugwiza yatangiye kuvugwa ku wa Mbere tariki 30 Gicurasi 2022, aho yaguye mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri aho yari arwariye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 31 Gicurasi 2022, mu rugo aho nyakwigendera yari atuye ni bwo hazindukiye abantu bari batabaye ndetse batangira no gucukura aho agomba gushyingurwa nyuma yo kumenya neza ko yitabye Imana.
Mu gitondo cyo ku wa 29 Gicurasi 2022, ni bwo imbogo yatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga inyura mu ngo z’abaturage igenda yangiza ibyo yasanze ari nako ikomeretsa abaturage yagendaga inyuraho.
Ubwo yageraga mu Mudugudu wa Kiroba mu Kagari ka Cyabagarura ni bwo yakubise ihembe Mukarugwiza imukandagira no mu nda arakomereka bikomeye ahita ajyanwa mu Kigo Nderabuzima cya Musanze ariko abaganga basanga batamushobora bahita bamwoherezwa mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri.
Muri ibi bitaro ni ho yarwariye kugeza yitabye Imana kuko yari yakomeretse cyane. Mu bandi yakomerekeje kandi harimo n’umwana w’imyaka 13 wo mu Murenge wa Nyange n’umugabo wo mu wa Cyuve wikubise hasi ari kuyihunga bikamuviramo guta ubwenge.
Iyi mbogo yinjiye mu Mujyi wa Musanze inyuze mu Murenge wa Cyuve yinjira mu wa Muhoza imanuka ahitwa Nyamagumba, Kabaya yinjira mu Murenge wa Muko mu Kagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Susa ari na ho yarasiwe mbere y’uko abaturage bayiheka ku biti bakajya kuyitaba mu kwirinda ko hari abarya inyama zabo bikabagwa nabi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!