Yabitangarije mu Karere ka Karongi, ku wa 18 Mata 2025, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Abatutsi biciwe muri sitade Gatwaro no mu nkengero zayo.
Mukantaganzwa Domitilla wari umushyitsi yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba gukomeza kurangwa n’ubutwari no guharanira kubaho neza.
Yavuze ko mu turere dutandukanye tw’u Rwanda hari ahakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside, atanga urugero ku barokotse Jenoside bicwa nabi, nk’uko abishwe muri Jenoside bishwe.
Ati “Mu karere duherereyemo by’umwihariko muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, ingengabitekerezo turayumva, Abatutsi b’Abakongomani bavuga Ikinyarwanda baricwa, baratwikwa, bararibwa, kandi iyo ngengabitekerezo yajyanyweho n’abaturutse aha ngaha bari muri FDLR”.
Mukantanganzwa yasabye Abanyarwanda gukomeza kwitwara neza mu minsi 100 yo kwibuka, no kurangwa n’ibikorwa byo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside, abanyantege nke bakitabwaho by’umwihariko.
Ati “Twirinde amagambo asesereza, twirinde ingengabitekerezo ya Jenoside. Yo ndagira ngo nimutanayirinda mubabariye abo mubwira, muyirinde ku bwanyu, kuko ntabwo izihanganirwa. Ingengabitekerezo ya Jenoside ni icyaha, kirahanwa kandi gihanishwa ibihano biremereye. Nabagira inama yo kuyirinda, nabagira inama yo gucira kuko birarura, ishyamba si rya rindi n’ijoro si rya rindi. Mutuze muturane n’abandi neza, tubane neza twese dufatanye kubaka uru Rwanda kugira ngo turugeze ku kigero twifuza.”
Sitade Gatwaro no mu nkengero zayo hiciwe Abatutsi benshi bitewe n’uwari Perefe wa Kibuye Kayishema Clement wabakusanyirijeyo ababeshya ko bagiye kuhabarindira.
Urwibutso ruri ahahoze iyi sitade rushyinguyemo abarenga ibihumbi 15.
Itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo riteganya ko umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!