Ibi byatangarijwe kuri Televizizyo y’Igihugu kuri iki Cyumweru tariki 1 Ukuboza 2024, mu kiganiro cyagarukaga ku Ihuriro rya 17 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri riheruka kuba.
Mukantaganzwa yavuze ko hari abantu bagize uruhare rw’ibitekerezo mu gutegura Jenoside ariko n’ubu bakomeje kumunga ubumwe bw’Abanyarwanda kuko bakomeje ibyo bitekerezo.
Ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside iracyahari niyo mpamvu tukibona iyicwa ry’abarokotse Jenoside nk’uriya mubyeyi w’i Rukumberi. Nshingiye ku byo bavuga ni uko uwamwishe afite imyaka 19!”.
Yakomeje avuga impavu hakiri ingengabitekerezo ya Jenoside nyamara hashize imyaka 30 ibaye.
Ati “Hari bamwe mu bagize uruhare rutandukanye haba urwo kwica, gusahura no kurya inka z’Abatutsi ariko hari n’abagize uruhare rukoresha ubwonko mu gutekereza Jenoside. Abagize bene urwo ruhare utahita ubona kuko batishe cyangwa ngo bakore ibindi bikorwa kandi batanafashwe ngo babiryozwe, ni bo ntekereza ko barimo barwana n’ibyo bakoze muri bo”.
Yakomeje ati “Bafite uwo mutwaro ariko barwana bagaragaza ko Jenoside itabayeho abandi bakayigabanyiriza ubukana ndetse hari n’abarenga bakareba umuntu uzi ibyo bakoze bati ‘uwamuhitana’”.
Mukantaganzwa yongeyeho ko abo bantu bari mu nzego zitandukanye harimo n’abanyamadini bashobora kwigisha inyigisho ziyobya.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Kayumba Uwera Alice, yavuze ko ibiganiro byakorewe mu turere twose tw’Igihugu mu Ukwakira, byerekanye ibindi byuho bigihari.
Ati “Impamvu z’ingenzi zishingiyeho ibikibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa ni ababyeyi batabwiza abana ukuri aho nk’abafunze abana babasura bakabwira ko babeshyewe n’abaturanyi, bigatuma na bo bagira inzika”.
Uwera yongeyeho ko ikindi kikibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa mu rubyiruko ari imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga itanoze n’ibyo ruvana ku babyeyi, bigatuma rugira ivangura kandi rutararibayemo.
Kimwe mu byemezo byafatiwe mu ihuriro rya 17 rya Unity Club ni ukuvugurura imikorere y’lhuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ku nzego zose, rikaba urubuga rw’ibiganiro bihoraho bigamije gusesengura ibikibangamiye Ubumwe n’Ubudaheranwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!