Mukantabana yakuwe ku buyobozi bwa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 30 Ukuboza 2019 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, yakuye ku mirimo Mukantabana Séraphine wayoboraga Komisiyo Ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rimenyesha Mukantabana ko ‘uvanywe ku mwanya wo kuba Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare’.

Nta mpamvu n’imwe yigeze itangazwa isobanura iby’uyu mwanzuro.

Mukantabana wigeze kuba Minisitiri ushinzwe gucyura impunzi no kurwanya ibiza, yagizwe Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare mu 2017. Icyo gihe yari asimbuye Jean Sayinzoga witabye Imana, ndetse mbere yo kuba minisitiri yari yarabaye komiseri muri iyo komisiyo.

Ibaruwa ya Minisitiri w'Intebe ikura Mukantabana ku mwanya w'Umuyobozi wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare

Mukantabana yavutse tariki 23 Mata 1961, avukira mu Karere ka Rusizi (Cyangugu).

Mu 1994 yahungiye mu yahoze ari Zaire mu nkambi ya Kibumba, ndetse yigeze kuvuga ko mu byo adashobora kwibagirwa harimo urugendo rw’amaguru we n’izindi mpunzi bakoze bava muri Zaire (Congo-Kinshasa) berekeza muri Congo-Brazaville mu 1997.

Ageze muri Congo-Brazaville, guverinoma y’icyo gihugu yemereye impunzi z’Abanyarwanda kwishyira hamwe maze azibera umuyobozi ahereye 1998-2011.

Muri Kamena 2011 nibwo yatahutse mu Rwanda avuye mu buhungiro nyuma y’imyaka 17 yari amaze ari impunzi.

Nyuma y’amezi atatu gusa, yahawe akazi muri Ministeri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, nyuma yaho agirwa Komiseri muri Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero, hashize iminsi mike agirwa Minisitiri w’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR).

Yigeze kuvuga ko iki cyizere yagiriwe akigera mu Rwanda cyatunguye cyane impunzi ku buryo zimwe zatangiye kumuhamagara zimumenyesha ko zifashe icyemezo cyo gutaha.

Mukantabana yize amashuri abanza, ayisumbuye ndetse yiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda uhereye mu 1983-1988 yiga mu ishami ry’uburezi.

Nyuma yaje guhabwa akazi muri Lycée de Kigali, aba umuyobozi w’amasomo (Prefete des études) kuva 1988-1994.

Mukantabana Séraphine yakuwe ku mwanya w'Umuyobozi wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare nyuma y'imyaka ibiri ayiyobora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .