Mukandutiye watahukanye n’abarwanyi ba FDLR yatawe muri yombi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 28 Ukuboza 2019 saa 05:10
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yatangaje ko umukecuru witwa Mukandutiye Angeline wahoze ari umugenzuzi w’uburezi muri Nyarugenge, yatawe muri yombi ndetse ubu afungiwe muri gereza ya Mageragere, ku byaha bya Jenoside yakorewe abatutsi.

Uyu mukecuru aheruka gutahuka ava mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), aho yari kumwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR bashyikirijwe u Rwanda, bagahita bajyanwa mu nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi.

Ku wa 21 Ukuboza 2019 nibwo impunzi 1471 zirimo 71 bari mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR, ugizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bageze mu Rwanda bavuye muri RDC, nyuma y’iminsi mike rwakiriye abandi 291.

Nyuma yo gutahuka bakiriwe mu nkambi y’agateganyo y’impunzi ya Nyarushishi iherereye mu Karere ka Rusizi, kugira ngo bitabweho, hanashakishwa imiryango baturutsemo ngo bayisubizwemo, naho abari muri FDLR babanze kugenzurwa niba nta birwanisho binjiranye.

Muri abo batahutse bari mu nkambi, umwe muri bo wagiranye ikiganiro na Televiziyo y’Igihugu, ifoto ye yahise itangira gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko nta gushidikanya ari Mukandutiye Angeline, ushinjwa gukorana n’Interahamwe mu guhiga no kwica Abatutsi muri Nyarugenge, abandi bakabihakana.

Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, Nyamurangwa Fred, kuri uyu wa Gatanu yabwiye IGIHE ko ayo makuru yakomeje kuyabona ku mbuga nkoranyambaga kandi ko mu mpunzi zakiriwe harimo uwitwa gutyo ariko nta gihamya cy’uko ari we nyirizina.

Ati “Njyewe ntabwo muzi neza ariko ashobora kuba arimo… Icyaha umuntu agihamywa n’urukiko. Ashobora kuba ariwe nk’uko yaba atariwe simbizi neza ariko iryo zina ririmo mu baje.”

Nyuma yo gukurikirana amakuru, uyu mukecuru byaje kwemezwa ko ari we ndetse ahita atabwa muri yombi.

Minisitiri Busingye, yifashishije twitter yagize ati “Angeline Mukandutiye yari afite igifungo cya burundu yakatiwe n’inkiko Gacaca atigeze arangiza. Ubu ari muri Gereza ya Mageragere.”

Uyu mukecuru akigera mu Rwanda, yari yatangaje ko yiteguye gukora imirimo izamubeshyaho, ijyanye n’imbaraga afite.

Ati “Imyaka ngezemo, bizaterwa n’imirimo mbonye, kuko njyewe nahunze mfite imbaraga, none ubungubu urabonako imyaka… nta mbaraga mfite. Ubwo nzakora imirimo ijyanye n’imbaraga zanjye.”

Igarurwa rye mu Rwanda rwavuzweho byinshi, cyane cyane abamuzi bagiye bagaruka ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, yanditse kuri Twitter ko kuba uyu mugore atashye ari intsinzi.

Yagize ati “Kuba Angelina Mukandutiye yagaruwe mu Rwanda ni intsinzi. Ni Umututsikazi wamaze Abatutsi. Ni umugore wa Sahunkuye Marc wari ufite Pharmacy Umurava. Bikavugwa ko uyu Sahunkuye yari mwenewabo wa Agatha Kanziga umugore wa Perezida Juvenal Habyarimana.”

Uwitwa Marie Ntabugi we yagiye anagaragaza imwe mu miryango Mukandutiye yishe muri Jenoside.

Yagize ati “Uyu wari umugenzuzi w’amashuri abanza muri komini Nyarugenge yari umuyobozi w’interahamwe muri segiteri Rugenge mu gace ka Kiyovu, aho “yakoreraga” afatanyije na perefe Tharcisse Renzaho na konsiye (Conseillère) Odette Nyirabagenzi.”

Mukandutiye yabwiye RBA ko yiteguye gukora imirimo ijyanye n'imbaraga asigaranye
Mukandutiye yari umwe mu bayobozi ba MRND

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .