Yabitangaje ku wa 13 Mata 2025 mu gikorwa cyo kwibuka abanyapolitike bishwe bazira kurwanya itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero.
Mukabunani yavuze ko ubukoloni bw’Ababiligi ari bwo bwatangije politike y’amacakubiri mu Rwanda, n’ubutegetsi bwakurikiyeho nyuma y’icyiswe ubwigenge bwahawe u Rwanda bakomereza muri politike itanya Abanyarwanda.
Yashimangiye ko abanyapolitike bibukwa bishwe bazira kurwanya ingoma y’igitugu yarenganyaga Abatutsi, bakajujubywa, kugeza ubwo bishwe bazira uko bavutse.
Ati “Bishwe bazira ubutwari bwabo bwo kurwanya ingoma y’igitugu no kwanga akarengane. Babikoze baharanira ko igihugu kirangwa n’imiyoboree iha agaciro abanyarwanda bose nta vangura. Turabunamira twiyemeza gukomeza guharanira imiyoborere myiza no kubaka igihugu cyacu twese dushyize hamwe.”
Mukabunani yashimiye Ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zikanabohora igihugu ubu kikaba gitekanye.
Ati “Twe rero abanyapolitike bariho muri iki gihe ndetse n’abazaza dufite inshingano yo gutoza abayoboke bacu n’abandi Banyarwanda muri rusange kubana neza mu mahoro tugakomeza kubaka igihugu cyacu, tukaba intangarugero mu byo dukora byose tugaharanira imibereho myiza n’imiyoborere myiza bityo turasabwa kunga ubumwe, tukarwanya uwo ari we wese washaka kudusubiza inyuma kandi twese tukabikora dufatanyije.”
Yasabye urubyiruko kwirinda ababashuka bashaka kubifashisha mu bikorwa bisenya ubumwe bw’abanyarwanda.
Yakomoje no ku bikorwa by’ubunyamaswa bikorerwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bica Abatutsi, Abanyamulenge, n’Abandi bavuga Ikinyarwanda, ahamya ko babyamaganye kandi bamagane n’amahanga abirebera.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!