Mukabalisa yashimiye Perezida Kagame ku bwiganze bw’abagore mu Nteko

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 19 Nzeri 2018 saa 10:12
Yasuwe :
0 0

Mukabalisa Donatille wongeye gutorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yashimiye imiyoborere ya Perezida Kagame, yatumye u Rwanda kugeza ubu rukiri ku isonga mu kugira abagore benshi mu Nteko.

Mu ijambo rye akimara kurahira kuyobora manda ya kane y’Umutwe w’Abadepite, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Mukabalisa, yasabye ko Abanyarwanda bashimira imiyobore ya Perezida Kagame itagira n’umwe iheza.

Yagize ati “Tumushimire uburyo adahwema guharanira ko umugore n’umugabo bagira uburenganzira, amahirwe n’inshinagano bingana n’uruhare rumwe mu miyoborere y’igihugu mu nzego zifatirwamo ibyemezo;”

“None n’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ikaba ikomeje kuba ku isonga mu kugira umubare munini w’abagore bafite ubushake n’ubushobozi bwo gufatanya na bagenzi babo b’abagabo kurangiza inshingano dusangiye twese.”

Ubwo bufatanye yavuze ko bwose bugamije guharanira iterambere ry’igihugu.

Itegeko Nshinga riteganya ko Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ugirwa n’imyanya 80 ariko ihatanirwa n’imitwe ya politiki ni 53, indi 24 igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga.

Muri iyi manda izageza mu 2023, abagore bafite ubwiganze bwa 61.25% mu Nteko, bakaba ari 49 mu gihe abagabo ari 31.

Mukabalisa yanijeje Umukuru w’Igihugu ko abadepite barahiye kuzakorera hamwe mu gukomeza umuvuduko igihugu gifite mu iterambere. Yanijeje abaturage ko Abadepite bazaharanira kwegera abaturage kurushaho.

Manda nshya y’Umutwe w’Abadepite igizwe n’abadepite 40 baturutse muri FPR Inkotanyi ; batanu ba PSD; bane ba PL; na babiri bahagarariye PS Imberakuri na babiri bahagarariye Green Party.

Hari kandi abadepite babiri bahagarariye urubyiruko, 24 bahagarariye abagore muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali, n’umwe uhagarariye abafite ubumuga.

Mukabalisa Donatille yashimiye imiyoborere ya Perezida Kagame ikoeje gutuma u Rwanda ruza ku isonga mu kugira abagore benshi mu Nteko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza