Mukabalisa yahamagariye abanyarwanda kurwanya uwashaka kugarura amacakubiri

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 Gicurasi 2019 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite Donatille Mukabalisa yavuze ko kuri ubu aho u Rwanda rugeze rwiyubaka kugarura amacakubiri mu banyarwanda ari ikintu kitakwihanganirwa.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma no gushyingura mu cyubahiro imibiri ibihumbi 40 irimo iyimuwe mu rwibutso rushya ndetse n’indi yakuwe mu rusengero rwa ADEPR aho yari ishyinguwe.

Depite Mukabalisa yihanganishije imiryango yabuze ababo muri jenoside yakorewe abatutsi, abasaba kujya bibuka ababo buri gihe nk’ikimenyetso cyo kuzirikana ineza n’urugwiro byabo.

Yagize ati “Abapfuye ntabwo tubibuka mu minsi 100 gusa, nta n’ubwo tubibuka ku munsi uba wateganyijwe gusa, ahubwo tubibuka buri munsi kuko bari mu buzima bwacu bwa buri munsi. Mu byo dukora byose twibuka ubupfura ineza n’urugwiro byabaranze ndetse n’ibyiza bakoreye igihugu nubwo bakibagamo batagifitemo uburenganzira.”

Mukabalisa yakomeje ashimira ingabo zari iza FPR Inkotanyi zitanze zigaharanira ko u Rwanda rutazima.

Ati “Batsinze urugamba rwo kubohora igihugu cyacu no guhagarika jenoside, babaye imbuto zatumye u Rwanda rutazima kandi baracyahari ndetse n’ubwenge bwabo, ubumenyi n’ubushobozi byikubye kenshi.”

Yakomeje avuga ko kuri ubu aho u Rwanda rugeze rwiyubaka kugarura amacakubiri ari ikintu kidashoboka.

Mukabalisa yavuze ko u Rwanda ubu rwabaye igihugu kigendera ku mategeko n’ubumwe buranga abanyarwanda ku buryo nta wabameneramo.

Ati “Ubu twubatse igihugu kigendera ku mategeko aho dukora ibishoboka byose ngo dukumire ibyaha ariko kandi n’ugikoze agahanishwa amategeko yishyiriweho n’abaturage. Dufite imiyoborere myiza idaheza buri umwe, turasabwa gufatanyiriza hamwe tukarwanya uwashaka gusenya ibyubatswe.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damasène, yavuze ko umugambi wo kurimbura abatutsi watangiye kera mu 1959 ubwo batangiraga kwicwa no kumeneshwa mu gihugu.

Yavuze ko umugambi wo kwica abatutsi watangiye gutegurwa mu nama ya mbere y’ishyaka rya PARMEHUTU yabaye ku tariki 17 Ugushyingo 1959 ikayoborwa na Grégoire Kayibanda.

Yavuze ko mu bindi byemezo byayifatiwemo harimo no gushyiraho igice gituwe n’abatutsi gusa.

Ngo mu 1961, 1962 abambere bahise batuzwa Rukumberi na Bugesera ahari ishyamba rinini n’isazi za tsetse, ngo bakaba barahatujwe kugira ngo bazicwe n’izo sazi abandi bicwe n’izindi nyamanswa.

Dr. Bizimana yasabye urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange gusigasira ibyagezweho bakirinda ikintu cyose cyatuma hongera kubaho amacakubiri.

Rutagarama Protais watanze ubuhamya yavuze ko ubwo yamenyaga ubwenge yisanze iwabo batuye Rukumberi.

Yavuze ko babayeho buri gihe bitegura ko bagomba gupfa kandi koko ubwo Jenoside yatangiraga, ngo mu minsi ibiri ya mbere imiryango myinshi ngo yari yamaze kwicwa.

Yashimiye Inkotanyi zageze igihe zikabageraho zigatabara abari basigaye ngo nubwo abenshi bari bamaze kwicwa, yakomeje asaba abaturage gutanga amakuru ku hantu hakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro igashyingurwa.

Urwibutso rwa mbere i Rukumberi rwubatswe mu 2001. Nyuma yo kubona ko rutajyanye n’igihe, abarokotse Jenoside bishatsemo ubushobozi bararusana kugira ngo ababo bishwe urw’agashinyaguro basubizwe agaciro bambuwe.

Imibiri isaga ibihumbi 40 niyo yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rushya i Rukumberi
Mukabalisa ashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Dr. Bizimana Jean Damascène yavuze ko abatutsi bishwe guhera mu 1959
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite Mukabalisa Donatille yavuze ko kugarura amacakubiri mu banyarwanda ari ikintu kidashoboka
Ubwo hafatwagwa umunota wo kwibuka abatutsi biciwe i Rukumberi muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza