00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhima: Umunyeshuri wo muri kaminuza yafatanywe udupfunyika 100 tw’urumogi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 31 Ukwakira 2022 saa 12:21
Yasuwe :

Umusore w’imyaka 27 y’amavuko wiga muri mwe muri Kaminuza iherereye mu Karere ka Musanze, yafatiwe mu cyuho ubwo yari mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge ari gushakisha umukiliya ugura udupfunyika 100 yari akuye muri aka karere yigamo.

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 29 Ukwakira 2022, nibwo uyu musore yafatiwe hafi y’ibagiro riherereye Nyabugogo arimo gushakisha ugura udupfunyika 100 tw’urumogi yari akuye i Musanze.

Abatangabuhamya babwiye IGIHE, ko uyu musore ikimara kubona ko agiye gufatwa yahise ahagarika umumotari ngo agende ariko abanyerondo bamubera ibamba.

Byiringiro Innocent, yagize ati “Yari yakuye urumogi i Musanze aje kurugurishiriza hano noneho nibwo igihe yari ategereje umukiliya bari bavuganye yashidutse abanyerondo bamufashe bahita bahamagaza imodoka y’umutekano.”

Umwe mu banyerondo utarifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko ari abaturage babahaye amakuru y’uko uyu musore ari gushakisha umukiliya ugura urumogi yari akuye i Musanze.

Yagize ati “Ni umuturage wari ufite amakuru y’uko hari umusore ufite urumogi ku muhanda wabitubwiye atubwira ko ari guhamagara umuntu uza kurutwara kugira ngo asubire i Musanze aho yari avuye duhita tuza atubonye ashaka kurira moto nibwo twayimukuyeho tumuzana aha ku murenge.”

Uyu musore wafatanywe urumogi yabwiye IGIHE , ko atari urwe ari urw’abasore bari kumwe.

Ati “Iri tabi ntabwo ari iryanjye baraje basanga ndi kunywa isigara noneho abasore bari barufite bariruka barujugunya hasi aba banyerondo bahita bamfata bavuga ko ari urwanjye.”

Yongeyeho ko asanzwe yiga muri Kaminuza ihererye i Musanze ndetse yari yaje i Kigali mu rwego rwo kwimenyereza umwuga (stage).

Umunyamabangga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandori Grace, yavuze ko uyu musore yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati “ Kuko mu Karere tumaze iminsi turi mu kwezi kw’imiyoborerere myiza n’ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa byadufashije gukuramo ingero nyinshi tuzifashisha mu bukangurambaga bwo kurwaya ibiyobyabwenge dufatanyije n’inzego z’umutekano dukaza imikwabo, bitewe n’uko twanashishikarije abaturage gutanga amakuru byatumye batubwira ko hari ufite ibiyobyabwenge turabimufatana.”

Yongeyeho ko biyemeje kurwanya ibiyobyabwenge bikigaragara muri uyu murenge wa Muhima ndetse ariyo mpamvu bari gushyira imbaraga mu guta muri yombi ababicuruza.

Uyu musore nyuma yo gutabwa muri yombi yahise ajya gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Rugenge ihererye mu Murenge wa Muhima Karere ka Nyarugenge.

Uyu musore wiga muri imwe muri kaminuza ziherereye mu Karere ka Musanze yatawe muri yombi nyuma yo gusanganywa udupfunyika 100 tw’urumogi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .