Inzego z’umutekano zikorera mu Murenge wa Muhima zahise zihagoboka ziramutabara.
Ibi byabaye ahagana saa Yine za mu gitondo ku wa Kane, tariki ya 12 Mutarama 2023, hafi y’Isoko ryo kwa Mutangana.
Uyu Fils ashinjwa kuroga mugenzi we usanzwe utwara imodoka zipakira imizigo ahitwa kwa Mutangana, atuye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu gihe nyakwigendera yari atuye mu Murenge wa Kanyinya.
Bamwe muri aba baturage bashatse gukubita Fils babwiye IGIHE ko na bo bashakaga kumwica kubera ibyo yakoreye mugenzi we.
Bavuga ko yahengereye mugenzi we bari barimo gusangira inzoga agiye asohotse gato ahita ashyira Super Glue mu yo yarimo kunywa.
Umwe yagize ati “Ni umuhemu umuntu uroga mugenzi we ahubwo iyo badatabara twari kumwereka.”
Undi yagize ati “Na we nibamuhe igihano kimukwiye kuko si umuntu mwiza pe sinari nzi ko n’abagabo baroga.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandori T. Grace, yemereye IGIHE ko koko uyu mugabo yari agiye gukubitwa n’abaturage bamushinja ko yaroze mugenzi we ariko inzego z’umutekano zihita zimutabara.
Yagize ati “Uyu wapfuye yakoreraga kwa Mutangana noneho ahura na mushuti we bahurira mu Murenge wa Kanyinya niho bavuga ko yamuhereye uburozi arapfa. Ejo rero abakozi ba nyakwigendra yakoreshaga baramubonye bavuza induru ni ko guhurura bahamagara n’umugore we baramugota bashaka kwihorera inzego z’umutekano ziratabara.”
Yongeyeho ko uyu mugabo n’umugore wa nyakwigendera inzego z’umutekano zahise zibajyana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!