Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi b’iyi hoteli, ababyeyi n’abana babo baturutse muri Muhima, cyaranzwe no gusangira amafunguro ya saa Sita ndetse n’ibikorwa by’imyidagaduro.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’imenyekanishabikorwa muri M Hotel Kigali, Mustafa Arafat, yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo kwishimana n’abana no kurushaho gufasha sosiyete nyarwanda.
Ati "Twagize amahirwe yo guhura ndetse no gusangira iminsi mikuru n’abana babarizwa mu Murenge wa Muhima aho dukorera, impamvu twakoze iki gikorwa ni ukugira ngo tugire umusanzu dutanga muri sosiyete bigendanye no gufasha abantu kwishimira iminsi mikuru kugira ngo tubane nabo."
Yavuze ko kuba hoteli yategura igikorwa nk’iki bifasha abaturage kurushaho kuyibonamo, aho guhora bayirebera mu ishusho y’ikigo cy’ubucuruzi.
Mustafa Arafat yakomeje avuga ko bahisemo gusangira n’abana bo muri Muhima kuko ariho iyi hoteli ikorera.
Uyu mugabo yavuze kandi ko mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri iyi minsi mikuru iyi hoteli yagabanyije igiciro kuri serivisi zitandukanye, nk’aho umuntu umwe ashobora kubona icyumba cyo kuraramo ku madorali 85 baba babiri bakishyura 110.
Ku miryango minini, iyi hoteli ifite inzu ishobora kwakira abantu bane ku ijoro bakishyura 200$.
Arafat yavuze ko mu mwaka utaha bateganya gukomeza gukora ibikorwa bifasha sosiyete nyarwanda birimo kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, ndetse no kugira uruhare mu bikorwa byo gutera ibiti hagamijwe kurwanya isuri no kurengera ibidukikije.
M Hotel Kigali ni imwe muri hoteli nshya u Rwanda ruherutse kunguka kuko imaze umwaka. Iri mu rwego rw’inyenyeri enye, ikaba itanga serivisi zitandukanye zirimo amacumbi, ibyo kurya, Gym, piscine, kwakira ibirori n’ibindi.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!