Ibi babitangaje kuwa Gatanu tariki ya 22 Mata 2022, ubwo mu Murenge wa Muhima hibukwagwa ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko abagera ku 4000 biciwe muri aka gace.
Bamwe mu barokotse jenoside, babwiye IGIHE ko babangamirwa n’uko mu myaka 28 ishize Jenoside ikorewe Abatutsi ibaye hari abayishyize mu bikorwa bakidegembya.
Bamwe mu barokotse Jenoside bagarutse kuri Munyeshyaka Wenceslas, wari Padiri ukuriye Paruwasi ya Sainte Famille mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Aho abamuzi bibuka uburyo mu 1994 yagendanaga imbunda yo mu bwoko bwa ‘Masotela’ ku itako.
Uwitwa Saddam Gasasira, yagize ati “Twifuza ko abakoze Jenoside bose batarashyikirizwa ubutabera babushyikirizwa bakaryozwa ibyo bakoze cyane cyane abihaye Imana kuko nibo akenshi usanga ibyabo bidasobanuka neza kubera ko hari ababa babakingira ikibaba banga ko amatorero babarizwamo aseba urugero ni nk’uriya Padiri Munyeshyaka wakoze jenoside aha muri Saint Famille wagendanaga imbunda utajya uzanwa mu Rwanda ngo abazwe ibyo yakoze.”
Padiri Innocent Consolateur, nawe yemeza ko kuba hari abantu bakoze Jenoside batari bashyikirizwa ubutabera ngo babazwe ibyo bakoze mu myaka 28 ishize ikoze atari byiza.
Yagize ati “Ni ibintu bitari byiza kuko imyaka 28 ni myinshi kubona abantu bakidegembya hari n’abahakana ko Jenoside yabayeho yaba ari uwihaye Imana cyangwa usanzwe ntabwo ari ibintu byiza gusa nibaza ko babiterwa n’ipfunwe n’ikimwaro cyo kudashaka kwemera ibyabaye cyangwa se gutsimbarara ku kibi ariko bagakwiye kumenya ko kirangiza gihitanye nyiracyo.”
Yakomeje asaba abagize uruhare muri jenoside guhinduka no kumva ko iyo umuntu abana n’ikibi ari we cyica mbere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandori Grace, yavuze ko aba bantu baidengembya bashyikirizwa ubutabera bakabazwa ibyo bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Dufatanyije n’abarokotse Jenoside muri bwa butabera bwiza bw’Igihgu cyacu budahwema gushakisha inkoramaraso no gushakisha abishe Abatutsi kugira ngo bakurikiranwe, turakomeza gusaba ko n’abakiri hanze bakurikiranwa bagafatwa kandi bakazanwa mu Rwanda aho biciye Abatutsi n’aho bakoreye ibara n’amarorerwa kugira ngo bahanwe nk’uko amategeko abiteganya ndetse tukanasaba ko amadini amatorero babidufashamo.”
Yashimiye bamwe mu bihaye Imana bagize uruhare rwo kurokora Abatutsi muri Jenoside kuko bose batabishe.
Padiri Munyeshyaka Wenceslas ni Umupadiri wahoze akuriye Paruwasi ya Sainte Famille mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Abamuzi bibuka ko mu 1994 yagendanaga imbunda yo mu bwoko bwa ‘Masotela’ ku itako.
Yavuzweho gufata abagore ku ngufu ndetse bamwe ameze nk’uwabagize abagore be. Hari umwana w’umukobwa yasambanyije ku gahato waje no kubitangaho ubuhamya.
Yashinjwe kwica Abatutsi bari barahungiye kuri Sainte-Famille, muri Saint-Paul no kuri Cela. Ibyo si yo ngingo y’uyu munsi, tuzabigarukaho nyuma. Yahungiye mu Bufaransa mu 1994.



Thamimu Hakizimana
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!