Byatangajwe ku wa 20 Gashyantare 2025 n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, ni nyuma y’uko uregwa akurikiranweho ibyaha bikomoka ku biti 62 bikekwa ko byatemwe mu ishyamba rya Leta mu buryo budakurikije amategeko, nk’uko bivugwa n’ubushinjacyaha.
Nsanzimana akurikiranweho ibyaha bine bikekwa ko yakoze ubwo yayoboraga Umurenge wa Kabacuzi, mu Karere ka Muhanga mu 2024, birimo icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, ndetse n’icyaha cyo kwangiza cyangwa konona ibiti.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko raporo y’Akarere ka Muhanga yemejwe n’umugenagaciro igaragaza ko ibiti 62 bya Leta ashinjwa gutanga atabiherewe uruhushya bifite agaciro gasaga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, busaba ko yayishyura, bukanakomeza bushimangira ubusabe bw’uko yakomeza gufungwa by’agateganyo kugira ngo atabangamira iperereza cyangwa agasibanganya ibimenyetso.
Nsanzimana we yaburanye agaragaza ko atemera ibyavuye mu igenagaciro, akavuga ko byakozwe adahari afunze, agasaba ko yafungurwa agakurikiranwa ari hanze.
Yavuze ko ibiti bivugwa yabitemye mu nyungu z’abaturage, agaragaza ko hari ibiti 24 yahaye kompanyi icukura amabuye y’agaciro yitwa MMCO ikabyubakisha ibiraro bifitiye abaturage akamaro, anavuga ko hari ibindi 30 yatemye mu Kagari ka Ngoma, yubakishije ibiraro binyuze muri gahunda y’ubudehe, kandi yari yabanje kubimenyesha umuyobozi ushinzwe ubukungu mu karere aranabimwemerera baganira kuri telefoni.
Nsanzimana yakomeje avuga ko ibisigazwa by’ibyo biti yabihaye Padiri wa Paruwasi Gatolika ya Kabacuzi nk’umufatanyabikorwa watanze umusanzu w’imashini zo gutema ibiti no gutanga imodoka zabitwaye, akumva bitagize icyaha.
Ni impamvu urukiko rutigeze ruha agaciro, kuko kuva ku wa 06 Ukuboza 2024, ubwo Nsanzimana Védaste yatabwaga muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), muri uko kwezi Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba rwanzuye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo ahita ajyanwa mu igororero rya Muhanga.
Nyuma yaje kujurira, ahabwa kuburana ubujurire ku wa 06 Gashyantare 2025, maze ku wa 13 Gashyantare 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rusubika isomwa ry’umwanzuro w’urwo rubanza, byimurirwa ku wa 20 Gashyantare 2025, ari na bwo hatangazwaga gukomeza gufungwa by’agateganyo kwa Nsanzimana Védaste, mu gihe hagitegerejwe kuzaburana mu mizi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!