00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Uruhinja rwatowe mu rutoki rwapfuye

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 5 February 2025 saa 08:28
Yasuwe :

Mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, hagaragaye uruhinja rwari rwatawe mu rutoki rupfunyitse mu bitambaro rwapfuye, uwarutaye akaba ataramenyekana.

Byabereye mu Kagari ka Gifumba, mu Mudugudu wa Rugarama, aho abarubonye bavuga ko byagaragaraga nkaho yari inda yari iri mu kigero cy’amezi arindwi, rwenda kuvuka.

Ni amakuru yamenyekanye ku wa 04 Gashyantare 2025, aho abantu babibonye bwa mbere, ari abatambukaga bava mu mirimo, bagatungurwa no kubona uruhinja mu nsina.

Umwe muri bo w’umukobwa ati "Jye nari mvuye gukora, manukiye muri iyi nzira nyuramo, maze mbona imyenda, negereye mbona harimo umuntu.”

Mugenzi we nawe wahageze ati "Jyewe nabonye ari nk’umukobwa wakuyemo inda, nta myenda yari afite, uretse turiya dutambaro yari apfutse.”

Ababibonye bose bababajwe na byo, basaba ko inzego zishinzwe iperereza zashakisha "uwo mugizi wa nabi," akabihanirwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, yemeje iby’aya makuru ndetse asaba abaturaga kunganira inzego z’ubuyobozi n’iperereza mu kumenya uwakoze ayo mahano.

Ati "Turasaba abaturage kudufasha tukamenya amakuru y’uwakoze ibi, kuko ni icyaha gihanirwa.”

Uyu muyobozi avuga ko bakomeza gufatanya n’inzego bireba kugira ngo uwabikoze aboneke ndetse abiryozwe.

Uru ruhinja rwagaragaye ruri mu bitambaro hafi y'akayira mu rutoki, rwapfuye
Ababibonye bavuze ko bishoboka ko ari uwakuyemo inda yendaga kuvuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .