00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Urubyiruko rwasobanuriwe ko ‘nta buringanire, nta terambere’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ukwakira 2021 saa 12:50
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko mu Karere ka Muhanga rwiyemeje kurushaho gutanga umusanzu mu kwimakaza ihame ry’uburinganire baharanira kubyaza umusaruro amahirwe abegereye ku buryo bungana no gushishikariza bagenzi babo kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Babigaragaje kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukwakira, mu nama yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’Uburinganire (GMO) ku bufatanye n’Akarere ka Muhanga.

Iyi nama yahuje urubyiruko rusanga 300 ruturutse mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Muhanga, rukaba rwari rwiganjemo Abamotari, Abakora muri restaurants na hoteli, abiga muri kaminuza, abanyonzi, abafite ubumuga, Abakorerabushake mu kurwanya COVID-19 , abahagarariye urubyiruko mu madini n’amatorero, abakora muri serivisi zo kohererezanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga n’abandi.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyubahiriza ihame ry’uburinganire, aho umukobwa n’umuhungu bafite amahirwe n’uburenganzira bingana muri byose, abasaba guharanira kubyaza umusaruro ayo mahirwe kugira ngo bazagere ku nzozi zabo.

Yagize ati “Urubyiruko muri imbaraga z’igihugu kandi zubaka, bityo mugomba guharanira kuba umusemburo w’impinduka muri byose, mukitabira imirimo yose nta kuvuga ngo umurimo uyu n’uyu ukorwa n’abahungu cyangwa abakobwa”.

Guverineri Kayitesi kandi yasabye urubyiruko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bakumira inda ziterwa abangavu, birinda ibiyobyabwenge kandi bagira amakenga ku waba ashaka kubashora mu bikorwa byose byabatesha kugera ku ntego n’inzozi zabo.

Yagize ati "Ubuzima bwanyu buri mu biganza byanyu, nimwe ba mbere, mugomba kwifatira icyemezo mukamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Uzashaka kugushuka ukamuhakanira ntaho azahera, ubuzima bwanyu ndetse n’iterambere mwifuza kugeraho ni mwe muzabiha icyerekezo mushaka”.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire (GMO), Rose Rwabuhihi, yibukije ko uburinganire ari ihame igihugu cy’u Rwanda cyiyemeje kugenderaho hagamijwe ko abakobwa n’abahungu, abagabo n’abagore bagira amahirwe angana muri byose.

Yasabye urubyiruko guharanira ko iryo hame ryubahirizwa mu byo bakora byose kugira ngo biteze imbere, banateze imbere igihugu cyabo.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Muhanga, Musangwa Théoneste, yavuze ko we na bagenzi be bagiye kuba umusemburo w’impinduka nziza, bitabira gahunda zitandukanye zashyizweho mu kwimakaza uburinganire kandi batanga amakuru ku gihe igihe habaye ikibazo cy’ihohoterwa cyangwa aho barikeka.

Ikiganiro n’urubyiruko, ni kimwe mu bikorwa byari biteganyijwe mu bizakorwa muri gahunda ngarukamwaka igamije kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire mu nzego zegereye abaturage, gahunda itegurwa n’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire. Iyi gahunda yabereye mu tundi turere twa Gatsibo, Nyaruguru, Ngororero, Nyagatare na Rulindo.

Bimwe mu bikorwa byibandwaho harimo gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, kwandika abana batari banditse mu bitabo by’irangamimerere ndetse n’ibiganiro byimbitse ku bayobozi b’inzego zibanze kugera ku mudugudu.

Hateganyijwe kandi ibiganiro ku ruhare rw’abafatanyabikorwa mu kwimakaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa ndetse n’ibiganiro n’inzego z’abikorera ku ruhare rwabo mu kwimakaza ihame ry’uburinganire.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yasabye urubyiruko kwirinda ikintu cyose cyatuma batagera ku nzozi zabo
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire (GMO), Rose Rwabuhihi, yibukije ko uburinganire ari ihame igihugu cy’u Rwanda cyiyemeje kugenderaho
Hatanzwe ikiganiro kigaruka ku ruhare rw'urubyiruko mu kwimakaza ihame ry'uburinganire mu iterambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .