Muhanga: Umwanditsi Mukuru w’Urukiko yapfuye ari kujya mu kiruhuko cya saa sita

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 3 Nzeri 2019 saa 05:40
Yasuwe :
0 0

Umwanditsi Mukuru w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga , Tangimpundu Alphonsine, yitabye Imana ari kujya mu kiruhuko cya saa sita ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 3 Nzeri 2019.

Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe n’inzego z’ubutabera bw’u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, zibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter.

Umuvugizi akaba n’Umugenzuzi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yabwiye IGIHE ko Tangimpundu yapfuye urupfu rutunguranye.

Ati “Yapfuye urupfu rutunguranye, kumenya icyamwishe ni ugutegereza icyo ibizamini bizakorerwa umurambo bizatanga”.

Mutabazi yavuze ko Tangimpundu atari arwaye igihe kinini. Yapfuye ubwo yagendaga n’amaguru.

Ifoto ya Satelite igaragaza umurenge wa Nyamabuye muri Muhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .