Muhanga: Umwana w’imyaka 15 yaguwe gitumo asambanya uw’imyaka itanu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 19 Ugushyingo 2019 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Umwana w’imyaka 15 wari uri mu biruhuko kwa sekuru mu Murenge wa Muhanga, Akarere ka Muhanga, yatawe muri yombi akekwaho gufata ku ngufu umwana w’imyaka itanu w’imyaka itanu.

Ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ugushyingo 2019, nibwo uyu mwana w’umuhungu yaguwe gitumo ari gusambanya umwana w’imyaka itanu.

Abaturage bo muri aka gace, nibo baguye gitumo uyu mwana ari gusambanya mugenzi we w’imyaka itanu bahita bamushyikiriza inzego z’ubuyobozi nazo zimushyikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Muhanga, Rubonera Claude yabwiye IGIHE ko uyu mwana w’imyaka itanu wasambanyijwe yahise ajyanwa mu bitaro by’i Kabgayi kugira ngo asuzumwe.

Ati “Yego nibyo byabaye ejo nimugoroba kuko nibwo batubwiye ko hari umwana w’imyaka 15 wafashe undi w’imyaka itanu ku ngufu, uwafashwe yahise ajyanwa kuri One Stop Centre ku Bitaro bya Kabgayi kugira ngo asuzumwe.”

Yakomeje avuga ko nta gihamya cyuko uyu Niyindorera afite imyaka 15 kuko atavuka muri uyu murenge wa Muhanga, anemeza ko RIB iri gushakisha imyirondoro ye kugira ngo imenye imyaka ye. Kuri ubu acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB i Muhanga.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Marie Michelle Umuhoza, yemeje aya makuru.

Ati “Nibyo i Muhanga hari amakuru avuga ko hari umwana w’imyaka 15 wahohoteye undi w’imyaka itanu, ubundi itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda rivuga ko umwana ari utarageza imyaka 18 y’amavuko.”

Yongeyeho ko mu ngingo ya 85 y’iri tegeko iteganya ibyaha n’ibihano, iteganya ko nta buryozacyaha bubaho iyo umwana ushinjwa atarageza ku myaka 14 y’amavuko, anashimangira ko iperereza rizabigaragaza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza