Muhanga: Umuvunyi yasabye abaturage gukemurira ibibazo mu miryango kurusha mu nkiko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Mutarama 2020 saa 05:17
Yasuwe :
0 0

Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase yasabye abaturage bo mu murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, kugira umuco wo gukemurira ibibazo mu miryango.

Ibi yabivugiye mu karere ka Muhanga mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa n’akarengane kuri Stade ya Muhanga.

Imitungo y’abashakanye baka gatanya mu nkiko ni kimwe mu bibazo bikunze kunanirana gukemukira mu miryango bikagana inkiko, ndetse no kurangiza izo manza bikaba ibibazo kubera imiterere y’irangizarubanza nk’igihe hari imitungo itagaragazwa neza.

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, yasabye abaturage n’inzego z’ibanze gufatanyiriza hamwe kunga no kumvikanisha abafitanye ikibazo kurusha kugana inkiko.

Yavuze kandi ko hari imanza z’abaturage batajya bava ku izima bagakomeza gukururana mu nkiko, kandi ibibazo byabo byararangijwe neza n’inkiko abaturage bagakomeza kuburana urwa ndanze.

Ashingiye ku mibare igenda ihinduka buri mwaka, Umuvunyi Mukuru agaragaza ko akarengane katajya karenga 10% y’ibibazo urwo rwego rwakira, agasaba ko abaturage bajijuka bakamenya gukurikirana ibirego byabo haba mu kurangiza imanza, kuzijuririra no kwishyurira ibyatsindiwe ku gihe.

Yagize ati “Mu bibazo twakira by’akarengane, usanga kagaragara gusa hagati ya 5% na 10%, bivuze ko abacamanza bacu baca neza imanza. 96% nta karengane kaba karimo muri rusange, cyakora ntibivuze ko ya 4 % y’akarengane itagomba gukurikiranwa.”

Muri ubwo bukangurambaga, abaturage bahawe urubuga rusesuye bagaragaza ibibazo, usanga harimo n’ibiba bisanzwe bifitweho amakuru mu nzego zitandukanye ariko bakagaragazamo akarengane.

Umuvunyi Mukuru yibukije ko umuryango ukwiye kugira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo bishingiye ku makimbirane aho kwihutira kubigeza mu nkiko.

Ati “Umuryango ube ishingiro ryo gukemura ibi bibazo hagamijwe kugabanya ibigera mu nzego z’ubuyobozi ndetse no mu nkiko”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko muri aka karere mu bibazo abaturage bakunze kugaragaza hakunze kubonekamo ibishingiye ku ngurane ahanyujijwe ibikorwa remezo, n’amakimbirane ashingiye ku micungire y’imitungo.

Muri ubu bukangurambaga kandi abaturage basabwe gukoresha inzego zubatse kugera ku mudugudu mu gutanga amakuru kuri ruswa.

Abayobozi bibukijwe ko muri gahunda y’ibikorwa bya buri rwego hajya hazamo ibiteganyijwe mu kurwanya ruswa n’akarengane kimwe n’uko muri raporo hajya hagaragazwa ibyakozwe kuri iyi ngingo.

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi yasabye abaturage gushyira imbere umuco wo gukemurira amakimbirane mu miryango
Umuvunyi Mukuru yibukije ko umuryango ukwiye kugira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo bishingiye ku makimbirane aho kwihutira kubigeza mu nkiko
Abaturage bahagaze ku murongo ngo batange ibibazo byabo
Ibibazo byagaragajwe i Muhanga byiganjemo ibijyanye n'akarengane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza