Byabaye mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira ku wa 25 Gashyantare 2025, ubwo uyu nyakwigendera yari yagiye mu rugo rw’umuyobozi w’Isibo yabo kumutabaza ngo abafashe guhosha imvururu zari iwe mu rugo zatewe n’uwo musore wakubitaga abantu bose bo mu rugo barimo abavandimwe be na nyina.
Uyu musore yahise amukurikira maze amwicira mu rugo rw’umuyobozi, amukubise ibintu bitandukanye birimo n’ibuye yamukubise mu gatuza agahita apfa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko ukekwa yatawe muri yombi.
Ati “Uriya musore arakekwaho kwica se w’imyaka 61 amukubise ibuye mu gatuza. Yagerageje gutoroka ariko Polisi ikaba yamufashe, ubu iperereza ryatangiye ngo hamenyekane ukuri kuzuye kuri uru rupfu.”
SP Habiyeremye yibukije abaturage ko badakwiye kwihererana amakuru ajyanye n’ibiyobyabwenge kuko usanga ari yo mvano y’amakimbirane mu muryango, bikarangira biteye icyaha nk’iki cyo kwica umubyeyi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!